Mu mikino y’Irushanwa ryo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda rwatsindiye Bresil kuri Stade mpuzamahanga ya Cricket iri i Gahanga.
Brazil ni yo yatsinze tombola, ihitam hagati yo kubanza gukubita udupira ibizwi nka Batting cyangwa kutujugunya ibizwi nka Bowling, maze batangira ba Bowling mu gihe u Rwanda rwatangiye rukubita udupira.
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 124 muri Overs 20 mu gihe abakinnyi 6 barwo aribo basohowe na Brazil.
Brazil yatangiye igice cya kabiri ifite ihurizo ryo gukuraho agahigo kashyizweho n’u Rwanda, ntibyigeze biyorohera kuko umukino warangiye ishyizeho amanota 88 muri Overs 20 mu gihe abakinnyi 8 aribo basohowe n’u Rwanda (8 Wickets).
Ikipe ya Brazil ikaba yatakaje umukino wayo wa kabiri muri iyi mikino yo kwibuka naho
u Rwanda rukaba rwatsinze ku kinyuranyo cy’amanota 36.
Ishimwe Henriette ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino.
Mu mukino wabereye muri IPRC Kigali, Nigeria yakinaga n’ikipe y’igihugu y’u Budage. Nigeria ni yo yatsinze toss maze bahitamo kubanza ku Bowling, u Budage bwo butangira bu Battinga.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe y’igihugu y’u Budage ishyizeho amanota 78 muri Overs 20, abakinnyi bayo batandatu basohowe na Nigeria.
Umukino warangiye ikipe y’igihugu ya Nigeria ariyo itsinze ku cyinyuranyo cya Wickets 5 nyuma yo gushyiraho amanota 79 muri Overs 16 n’udupira tune.
Kenya yatsinze Uganda
Mu mukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Cricket ir i Gahanga watangiye ku i saa 09:30, Kenya yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Uganda.
Muri uyu mukino Uganda niyo yatsinze toss, gutombora kubanza gukubita udupira ibizwi nka Batting cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling, maze ihitamo kubanza ku Batting arinako ishaka uko ishyiraho amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye (first inning break) Uganda ishyizeho amanota 96 muri Overs 20 mu gihe abakinnyi 8 ba Uganda aribo basohowe n’abakinnyi ba Kenya (8 Wickets)
Igice cya kabiri cyatangiye Kenya isabwa amanota 97 kugira ngo ibe yegukanye uyu mukino, ndetse yabashije gukuraho agahigo kari kashyizweho na Uganda gusa bikaba byasabye agapira kanyuma gasoza Overs ya 20 kugirango batsinde Uganda ku cyinyuranyo cya Wickets 3.
Mu mukino wundi waberaga muri IPRC ya Kigali, wahuzaga Tanzania na Botswana,Tanzania ni yo yatsinze toss maze ihitamo gutangira itera udupira ari nako ishaka uko ishyiraho amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye (first inning) Tanzania ishyizeho amanota 119 muri Overs 20 abakinnyi 4 ba Tanzania nibo basohowe na Botswana
Botswana yasabwaga amanota 120 kugira ngo ibe yegukanye itsinzi yuyu munsi, gusa ntibyigeze biyorohera kuko muri Overs 16 gusa Tanzania yari imaze gusohora abakinnyi bose ba Botswana (10 all out Wickets) Botswana ikaba yarimaze gushyiraho amanota 62.
Kuri uyu wa Gatandatu imikino irakomeza hakinwa umunsi wagatatu w’irushanwa ryo kwibuka (Kwibuka women’s T20 tournament).
U Budage burakina na Brazil kuri stade ya Gahanga saa 9:30 naho u Rwanda rukine na Kenya saa 13:30 muri IPRC Kigali. Tanzania izakina na Uganda saa 9:30
Botswana ikine na Nigeria saa 13:30.
/B_ART_COM>