Byasabye amabaruwa 16: Sadate yibukije intambara yarwanye ngo SKOL yongere ibyo iha Rayon Sports

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko ashimishijwe n’uko urugamba yatangije rwo gusaba uruganda rwa SKOL kongera ibyo rugenera iyi kipe rwatanze umusaruro.

Yabivuze binyuze mu butumwa yashyize kuri Twitter nyuma y’uko Ikipe ya Rayon Sports n’umuterankunga wayo mukuru, uruganda rwa SKOL, byavuguruye amasezerano byari bifitanye kuri ubu hakaba hari afite agaciro k’asaga miliyari 1 Frw kugeza mu 2026.

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2019 na Nzeri 2020, yavuye ku buyobozi agisaba ko SKOL yahaga iyi kipe miliyoni 66 Frw ku mwaka, yakongera agaciro k’ibyo yayigeneraga kuva mu 2017 ubwo amasezerano yaherukaga kuvugururwa.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Nyakanga 2022, yagize ati “Byasabye intambara nyinshi n’amabaruwa uruhuri (16) ngo DG Ivan [Wulffaert uyobora uruganda rwa SKOL] wumve agaciro ka Rayon Sports. Warabinyangiye cyane, uca hirya no hino (Aba-Rayon, FERWAFA, MINISPORTS na RGB), gusa icyiza ni uko umusaruro wa nyuma ubaye icyo naharaniraga, nashakaga inyungu za Rayon ntabwo zari izanjye.”

Yakomeje agira ati “Ibaruwa ya nyuma nakwandikiye nakubwiye ko ’Sponsorship’ nshobora kwemera itajya munsi ya miliyoni 350 Frw, uyu munsi iyo baruwa ibonye agaciro kayo. Ndagushimiye cyane. Aba-Rayon mumenye ko agaciro gaharanirwa kandi kakagira ikiguzi n’ibitambo.”

Aya magambo ya Munyakazi Sadate yavugishije abatari bake aho bamwe bamushimiye kuri iyo ntambara yarwanye n’icyerekezo yari afite mu gihe hari n’abavuze ko ntacyo yigeze ageza kuri Rayon Sports mu mezi 14 yayibereye umuyobozi.

Inkuru bifitanye isano: Rayon Sports na SKOL byasinyanye amasezerano afite agaciro k’asaga miliyari 1 Frw

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo