Zonic Tigers yegukanye igikombe cya ‘Dafabet RCA T20 Tournament 2022’ (Amafoto)

Ikipe ya Zonic Tigers yegukanye igikombe cya “Dafabet RCA T20 Tournament 2022” nyuma yo gutsinda Kigali Cricket Club ku kinyuranyo cy’amanota 58 ku mukino wa nyuma wabereye i Gahanga ku Cyumweru, tariki ya 2 Ukwakira 2022.

KCC ni yo yatsinze tombola, ihitamo kubanza kujugunya udupira bizwi nka “Bowling”.

Zonic Tigers yatangiye ikubita udupira (Batting), yashyizeho amanota 164 muri Overs 20 (over imwe iba igizwe n’udupira dutandatu), abakinnyi bayo batandatu aba ari bo basohorwa mu kibuga (6 Wickets) n’aba Kigali Cricket Club.

Mu gice cya kabiri cy’umukino (inning 2), Kigali Cricket Club ntiyigeze ibasha gukuraho ikinyuranyo cyashyizweho na ZonicTigers kuko muri Overs 19 n’udupira 2, Zonic Tigers yari imaze gusohora abakinnyi bose ba Kigali Cricket Club (All out Wickets). KCC ikaba yari imaze gushyiraho amanota 106 gusa.

Muri uyu mukino, Wilson Niyitanga wa Zonic Tigers ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino aho yatsinze amanota 88 mu dupira 67 yakinnye.

Umukinnyi mwiza w’Irushanwa (MVP) yabaye Hamza Khan wa KCC, anatwara igihembo cya “Best Batter” (ukubita udupira kurusha abanda).

Umukinnyi wajugunye udupira neza kurusha abanda (Best bowler) yabaye Martin Akayezu wa ZonicTigers naho umukinnyi wahagaze neza kurusha abandi (basama udupira- Best Fielder)) aba David Uwimana wa Zonic Tigers.

Zonic Tigers yabaye iya mbere, yegukanye igikombe inahabwa sheki ya miliyoni 1 Frw, naho KCC yabaye iya kabiri ihabwa ibihumbi 500 Frw.

Hamza Khan wabaye umukinnyi w’irushanwa yahawe sheki y’ibihumbi 200 Frw.

Perezida wa Zonic Tigers, Eddie Mugarura Balaba, yavuze ko kuba ikipe ye yegukanye igikombe ari uko bafashe igihe cyo gutegura abana b’Abanyarwanda kandi bakiri bato, anavuga ko bibahaye imbaraga zo gukora birushijeho.

Ati “Birashimishije cyane.Turimo turasoza urugendo rurerure cyane twatangiye mu 2017 ubwo Zonic Tigers yajyagaho nk’ikipe. Icyi gihe twafashe abana bato cyane bari munsi y’imyaka 15, ubu benshi muri bo baracyarimo.”

Yakomeje avuga ko mu byo bishimira harimo kuba batangiye gutwara ibikombe ndetse hakaba hari n’abandi bakinnyi batangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 19 (kuri ubu iri muri Nigeria).

Agaruka ku ntego bafite, Mugarura yavuze ko bifuza ko abana batoza bagera ku rwego rwo gukina mu bihugu bifite Cricket yateye imbere kurusha u Rwanda.

Stephen Musaale uyobora Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda (RCA), yishimiye uko iri rushanwa ryagenze anavuga ko kuba ryari rifite umuterankunga byongereye uguhangana kw’amakipe mu kibuga.

Ati “Ni irushanwa ryagenze neza cyane. Amakipe yahanganye ubona ko yaryiteguye kandi aho ritandukanye n’izindi shampiyona ni uko n’ibihembo biriyongera kubera umufatanyabikorwa wacu Dafabet.”

Umuyobozi wa RCA yavuze ko hagiye gukurikiraho irushanwa nk’iri ariko ryo rikazajya rikinwamo Overs 10 (T10) mu bagabo n’abagore. Aya marushanwa yombi mu bagabo azatwara agera kuri miliyoni 30 Frw.

Abakinnyi ba Zonic Tigers bishimira intsinzi

Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gusoza irushanwa rya “Dafabet RCA T20 Tournament 2022”

Akayezu Martin wabaye Best Bowler

David Uwimana wabaye Best Fielder

Hamza Khan wabaye umukinnyi mwiza w’Irushanwa ry’uyu mwaka

Igikombe cyahawe ikipe yatwaye “Dafabet RCA T20 Tournament 2022”

Stephen Musaale uyobora RCA, yavuze ko hagiye gukurikiraho “Dafabet RCA T10 Tournament”

Eddie Balaba Mugarura yishimira urwego Zonic Tigers CC imaze kugeraho nyuma y’imyaka itanu ishinzwe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo