Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, Yves Rwasamanzi, yatangaje abakinnyi 25 batangira umwiherero wo kwitegura Libya mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyo myaka.
U Rwanda ruzabanza kwakirwa na Libya mu mukino ubanza uzabera muri Libya ku wa 22 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzabera i Huye ku wa 27 Nzeri 2022.
Abakinnyi 25 bahamagawe n’umutoza Rwasamanzi Yves baratangira umwiherero kuri uyu wa Kane, kuri Hilltop Hotel.
/B_ART_COM>