Umukinnyi w’umunya Maroc, Youssef Rhab ntakijyanye na Rayon Sports muri Libya kubera ikibazo cy’imvune yagiriyemu mukino baheruka gutsindamo Kiyovu Sports 3-0 ku mukino wa nyuma w’igikombe cya RNIT Saving Cup.
Yousseff yari ku rutonde rw’abakinnyi 22 bagomba kujyana na Rayon Sports muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri.
Kuva yavunikira mu mukino bahuyemo na Kiyovu Sports tariki 8 Nzeri 2023, abaganga ba Rayon Sports ngo bakomeje kugerageza uburyo bwose Youssef yavurwa agakira akajyana n’abandi ariko ngo yakomeje kubabara umugongo ku buryo atari kubasha gukora uru rugendo ari naho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo kumusimbuza.
Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com ni uko Youssef yamaze gusimbuzwa Mugisha Francois bakunda kwita Master. Ni amakuru umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick yahamirije Rwandamagazine.com.
Yagize ati " Yego nibyo. Imvune yagize niyo itumye atabasha kugenda kuko aracyababara umugongo."
Rayon Sports irahaguruka i Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nzeri, saa Kumi n’igice inyure Adis-Ababa muri Ethiopia, ice i Cairo mu Misiri ari na ho izava ijya muri Libya mu mujyi wa Benghazi aho izakinira na Al Hilal Benghazi ku wa gatanu tariki 15 Nzeri 2023 saa Mbiri z’i Kigali kuri Benina Martyrs Stadium.
Master niwe uri busimbure Youssef ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports ijyana muri Libya
Urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports ijyana muri Libya
Abanyezamu: Hakizimana Adolphe, Hategekimana Bonheur na Simon Tamale.
Ba Myugariro: Rwatubyaye Abdoul, Ganijuru Ishimwe Elie, Mitima Isaac, Mucyo Didier Junior, Nsabimana Aimable na Serumogo Aly.
Abakina hagati: Aruna Musa Madjaliwa, Ndekwe Bavakure Felix, Emmanuel Mvuyekure, Ngendahimana Eric, Mugisha Francois Master, Tuyisenge Arsène, Héritier Nzinga Luvumbu, Kalisa Rachid, Joackiam Ojera na Iraguha Hadji.
Ba rutahizamu: Eid Mugadam Abakar Mugadam, Charles Bbaale na Mussa Esenu.