Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Sierra Leone, Mohamed Buya Turay, yasibye ubukwe bwe ahubwo yitabaza umuvandimwe we kugira ngo abashe gusinyira FC Malmö yo muri Suède.
Ntibisanzwe kumva umuntu ufite ubukwe yabubuzemo bugataha.
Gusa, Mohamed Buya Turay w’imyaka 27, yabwiwe n’Ikipe ya Malmö ko imukeneye byihutirwa nyamara yari afite ubukwe ku wa 21 Nyakanga 2022.
Kubera iyo mpamvu Turay yasibye umuhango w’ubukwe bwe ahubwo yerekeza muri Suède aho yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Malmö ku wa 22 Nyakanga.
Gusa, yari yateguye undi mupango kuko umuvandimwe we yamuhagarariye mu bukwe, aba ari we ugenda iruhande rw’umugeni Suad Baydoun.
Turay yabwiye ikinyamakuru Aftonbladet cyo muri Suède ati "Twashyingiwe ku wa 21 Nyakanga muri Sierra Leone. Gusa ntabwo nari mpari kuko Malmö yansabye kuza mbere yaho."
Uyu mugabo yari yifotoje amafoto n’umugore we mu myambaro y’ubukwe mbere y’uko ajya muri Suède, ayashyira kuri Twitter nyuma.
Ati "Twifotoje mbere, bigaragara nk’aho nari mpari ariko si ko byari bimeze. Umuvandimwe wanjye yagiye kumpagararira mu bukwe ."
🌟🐐🦁🇸🇱 I married my sweetheart, wife and my Best friend today!!! What an amazing human being!!! And What a blessing!!! Mrs SBT💞💍 Suad Baydoun
I can’t wait to enjoy life with you together soboti 😃🤦🏾♂️. pic.twitter.com/nEw4siV0QF
— Mohamed Buya Turay 🇸🇱 (@turay_buya) July 31, 2022
Turay wasinyiye Malmö nyuma yo kumara imyaka ibiri mu Cyiciro cya Mbere mu Bushinwa, yakinnye iminota icyenda ya nyuma ubwo batsindaga Diddeleng yo muri Luxembourg ibitego 3-0 hakinwa ijonjora rya gatatu rya Europa League ku wa Kane.
Ntabwo arongera kubonana n’umugore we kuva habaye ubukwe ariko yijeje ko bazajyana mu kwezi bwa buki.
Ati "Mbere na mbere tugiye gutwara igikombe, noneho nyuma nzajya mu kwa buki."
Mohamed Buya Turay yashyingiranywe n’umufasha we adahari
Turay yagiye muri Suède, asaba umuvandimwe we kumuhagararira mu bukwe
Amafoto y’ubukwe yagiye hanze yari yafashwe mbere yabwo
Turay ni umwe bakinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu ya Sierra Leone