Yasazwe n’ibyishimo nyuma yo kuremerwa na Rayon Twifuza Fan Club

Ndayisabye Fidele ufite ubumuga w’i Ntendezi mu Karere ka Rusizi yasazwe n’ibyishimo nyuma yo kuremerwa na bagenzi be babana muri fan club ya Rayon Twifuza.

Ni igikorwa abagize iyi fan club bakoze mu rwego rwo gushyigikira mugenzi wabo basanzwe babana muri Fan Club.

Mugenzi Daniel, Perezida wa Rayon Twifuza yabwiye Rwandamagazine.com ko kugira ngo bakorere iki gikorwa Ndayisabye byatewe n’inkuru ye yabasangije basanga ariwe mu banyamuryango bagomba kugira icyo bunganira mu buzima.

Ati " Twarebye umunyamuryango muri twe ukwiriye ubufasha. Abayeho mu buzima bugoye. Twaramuganirije tukimumenya, adusobanurira ko ababyeyi be bamutaye babonye avutse kuriya, ajya kwa nyirakuru naho baramwamagara , inkuru ye ni ndende kandi irababaje."

Yunzemo ati "Imana yaramufashije ajya i Gatagara baramwigisha afite umushinga muto akora ari nawo twashakaga kunganira kugira ngo akomeze gutera imbere."

Mugenzi Daniel avuga ko uretse gufana, ubundi ibikorwa nk’ibi aribyo biba bikwiriye kuranga abakunzi ba Rayon Sports kuko ngo irenze kuba ikipe ahubwo ari umuryango.

Nyuma yo kuremerwa na Rayon Twifuza, Ndayisabye Fidele yarabashimiye cyane ndetse asabwa n’ibyishimo asoza ababwira ko azaba umu Rayon ubuzima bwe bwose.

Rayon Twifuza imaze imyaka ibiri ishinzwe. Iyoborwa na Mugenzi Daniel nka Perezida , Muzungu Paul niwe visi Perezida. Musonera Jean Claude na Innocente Emmanuel nibo bashinzwe ’Mobilisation’ ndetse ni bamwe mu bagize uruhare mu ishingwa ryayo.

Tariki 5 Kanama 2023 ubwo hizihizwaga umunsi wa Rayon Day, Rayon Twifuza yahawe igihembo hamwe n’izindi fan Clubs 16, nka Fan clubs zahize izindi mu kwitwara neza mu mwaka w’imikino ushize.

Mujyambere Norbert niwe wahagarariye ubuyobozi bwa Rayon Twifuza muri iki gikorwa

Ndayisabye yashimiye abo babana muri Rayon Twifuza Fan club, yiyemeza kuzaba umu Rayon ubuzima bwe bwose

Nteziryayo Simeon (ubanza i bumoso) yashimye ibyakorewe mugenzi we na we yiyemeza kujya muri Fan Club ya Rayon Twifuza

Rayon Twifuza ifata Rayon Sports nk’umuryango, baheruka gusura Muhire Kevin mu rugo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo