Yari avuye mu murima! Imbamutima za Mukanemeye wasuwe n’Amavubi U23 (AMAFOTO)

Abatoza n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23 basuye Mukanemeye Madeleine wo mu Karere ka Gisagara, umaze kwandika izina mu gushyigikira umupira w’amaguru.

Mukanemeye Madeleine w’imyaka 100 y’amavuko wo mu Murenge wa Save i Gisagara, ni umufana ukomeye w’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Mukura VS ku buryo adashobora gusiba umukino wayo.

Uyu mukecuru umaze kwamamara ku izina rya ‘Mama Mukura’ kubera ko ari umukunzi ukomeye wayo akunze kugaragara yambaye imyenda y’iyo kipe.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo abakinnyi n’abandi bagize Amavubi U23 bamusuye iwe i Munazi. Basanze avuye mu murima, arabakira, ahoberana na bo ndetse araririmba barabyina.

Yagize ati "Baragahora batsinda. Yezu arahari, Bikira Mariya Mutagatifu ni we utegeka byose, n’Imana mugendana imbere n’inyuma."

Mukanemeye yakomeje agira ati "Mfite imyaka 15 nakinaga umupira wa karere."

Yongeyeho ati "Ubutumwa nabaha, imbere y’Imana ishobora byose, nabaha kujya duhamiriza, tugahamiriza neza ntitujye mu murimo utazima. Ariko iyo mwatsinze, bana banjye mugatsinda, nanjye ndaza nkasinzira, umwana yangaburira nkarya, ariko iyo mwatsinzwe, na Mukura yatsinzwe, ntabwo ndya, nguyu [umwana] mumubaze. N’amazi sinyanywa."

Yavuze ko yiteguye kujya gushyigikira Ikipe y’Igihugu ubwo izaba ikina na Mali ku wa Gatandatu.

Amavubi U23 yamuhaye umwambaro w’Ikipe y’Igihugu, ikoti ry’imvura, ibahasha n’ibiribwa.

Mukanemeye, bamwe bamwita ‘Umukecuru wa Mukura’, abandi bakamwita ‘Mama Mukura’ kubera ko ari umufana uzwi w’iyi kipe y’umupira w’amaguru yo mu Karere ka Huye.

Amavubi U23 amaze iminsi itanu yitegura umukino ubanza azahuramo na Mali y’abatarengeje iyo myaka mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu 2023.

Umukino uteganyijwe tariki ya 22 Ukwakira i Huye mu gihe uwo kwishyura uzabera i Bamako ku wa 29 Ukwakira 2022.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo