Yannick Mukunzi umaze umwaka yaravunitse, yongereye amasezerano muri Suède

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Mukunzi Yannick, ukina mu kibuga hagati, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède nubwo amaze umwaka adakina kubera imvune.

Mukunzi Yannick umaze imyaka itatu akina muri Suède, amasezerano y’imyaka ibiri yaherukaga kongera mu 2020 yageraga ku musozo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 nk’uko ibyangombwa akiniraho bibigaragaza, amaze umwaka yaravunitse ndetse ntiyigeze akinira ikipe ye ya Sandvikens IF kuva mu Ukwakira 2021.

Ku wa Kane, Sandvikens IF yatangaje ko “Yannick, wasibye umwaka wose w’imikino kubera imvune, akaba yari afite amasezerano ari kurangira, yasinye indi myaka ibiri.”

Mukunzi Yannick wasinye aya masezerano ku wa Mbere w’iki cyumweru, yavuze ko iyi kipe ari nk’umuryango kuri we.

Uyu mukinnyi usanzwe uhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yakuriye muri APR FC yakiniye kugeza mu 2017 ubwo yasinyiraga Rayon Sports akayikinira umwaka umwe n’igice mbere yo gutizwa indi ibiri muri Suéde.

Kuri ubu ntiyahamagawe mu Amavubi kubera ko amaze iminsi adakina nubwo yatangiye urugendo rumufasha gusubira mu kibuga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo