Nyuma y’imyaka irindwi atagaragara mu marushanwa yo gusiganwa mu modoka, Kayitankore Lionel yongeye kugaruka mu kibuga, aho agiye kwitabira isiganwa ryo muri iyi weekend atewe inkunga na Winner Rwanda, ni isiganwa rya GMT musha Rally.
Uyu mushoferi uzwi cyane mu mukino wa Rally mu Rwanda, wamamaye cyane mu cyiciro cya 2WD, agarukanye imodoka ya Subaru Impreza GC8 yiteguye guhatana n’abandi bashoferi mu isiganwa ritegerejwe n’abakunzi b’uyu mukino.
Winner Rwanda, ikomeje gushyigikira impano mu mikino itandukanye mu gihugu, ni yo yateye inkunga iri garuka rya Kayitankore Lionel. Ni inkunga abakunzi ba Rally babona nk’ishobora kongera ihangana muri uyu mukino wo gusiganwa mu modoka.
Mu kiganiro kigufi, Lionel yagaragaje ko yiteguye neza iri siganwa kandi afite icyizere cyo kongera kwitwara neza nk’uko yabigenzaga mbere yo guhagarika gukina.
Abakunzi ba Rally bategerezanyije amatsiko kureba uko uyu mushoferi azitwara nyuma y’igihe kirekire adakina, cyane cyane ko agarukanye imodoka izwiho ubushobozi mu marushanwa ya Rally.
Iri siganwa rizaba ari intangiriro nshya kuri Kayitankore Lionel ndetse na Winner Rwanda mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere umukino wa Rally no gushyigikira abakinnyi bafite amateka akomeye muri uyu mukino.














/B_ART_COM>