Ikipe ya Volleyball y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yatsinze BMTC Nasho seti 3-0 mu mukino wa 1/2, ihita igera ku mukino wanyuma w’igikombe cy’Intwari.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026, ni bwo uyu mukino wabereye ku kibuga cy’ikigo cya Engineer Command ku i Rebero guhera yine z’amanywa.
Ku mukino wa nyuma Rep. Guard izakina na Task Force Division. Task Force yo yasezereye RMA Gako iyitsinze seti 3-1.
Iri rushanwa rigamije kubungabunga ubuzima bwiza mu basirikare ndetse n’ubusabane hagati y’imitwe igize Ingabo z’u Rwanda, hari gukinwa n’iy’umupira w’amaguru, Basketball, Handball na Netball.

































































/B_ART_COM>