Volleyball: REG VC yizeye kwitwara neza imbere ya UTB VC

REG VC iratangaza ko yiteguye gukora ibishoboka byose agashaka insinzi mu mukino wa shampiyona y’igihugu ya Volleyball, uzayihuza na UTB VC kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019.

yu mukino wa REG VC na UTB VC uzaba ari uwo ku munsi wa kabiri, utegerejwe n’abakunzi benshi b’umukino wa Volleyball uzabera muri Petit Stade i Remera, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Aganira na Rwanda Magazine, Mugisha Bavuga Benon, umutoza wa REG VC yatangaje ko imyiteguro y’uyu mukino wa UTB VC irimbanyije kandi irimo kugenda neza.

Avuga ko umukino wa nyuma bahuyemo na UTB VC mu irushanwa ribanziriza shampiyona “Pre-Season 2019”, wabafashije kumenya iyi kipe, bityo akaba yizeye ko bazawugenderaho ukababera urufunguzo rwo kubona insinzi.

Ati “Twakinnye umukino mwiza mu mukino wa nyuma wa “pre-season”, twahuyemo na UTB, uyu mukino waduhaye kumenya neza UTB nshya. Twizera ko biduha amahirwe yo kuzitwara neza muri uyu mukino dufitanye mu mpera z’iki cyumweru.”

Uyu mutoza wa REG VC atangaza ko kuri ubu barimo gukora imyitozo bashyira imbaraga mu gukosora udukosa duke twagiye tugaragara mu mikino baheruka gukina.

Muri uwo mukino wa nyuma w’irushanwa ribanziriza shampiyona ryari ryateguwe na Gisagara VC “Gisagara Preseason Tournament 2019”, ryabaye tariki 02 na 03 Ugushyingo 2019, UTB VC yegukanye igikombe itsinze REG VC amaseti 3 kuri 2 (26-24, 29-31, 25-20, 20-25 na 15-09).

Mbere y’uko aya makipe ahura muri uyu mukino wo ku munsi wa kabiri, REG VC na UTB VC zombi zitwaye neza ku munsi wa mbere wa shampiyona wabaye tariki 09 Ugushyingo 2019.

REG VC ifite igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize w’imikino wa 2018-2019, yitwaye neza itsinda APR VC biyoreheye ku maseti 3-0 (26-24, 25-20 na 25-21) ni mu gihe UTB VC yo yatsinze IPRC Ngoma VC bigoranye ku maseti 3-2 (19-25, 17-25, 25-21, 25-22, 9-15).

REG VC yari yitwaye neza itsinda APR VC amaseti 3-0 mu mukino wa mbere wa shampiyona

Mugisha Bavuga Benon, umutoza mukuru wa REG VC avuga ko bizeye gutsinda umukino uzabahuza na UTB VC

Ku rundi ruhande na UTB VC yari yatsinze IPRC Ngoma VC biyigoye ku maseti 3-2 mu mukino ubanza wa shampiyona

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo