Gisagara VC yasinyishije Ndamukunda Flavien

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gisagara VC bwemeje ko bwamaze gusinyisha Ndamukunda Flavien amazezerano y’umwaka umwe, akaba azabakinira mu mwaka utaha w’imikino wa 2019-2020.

Mu kiganiro yagiranye na Rwanda Magazine, Ntivuguruzwa Augustin, Perezida w’ikipe ya Gisagara VC yatangaje ko bishimiye gusinyisha Ndamukunda Flavien kuko ari umukinnyi mwiza bari bakeneye.

Ati “Amakuru ni yo, ni ukuri twamusinyishije mu gihe cy’umwaka umwe. Ni umukinnyi mwiza burya, ni yo mpamvu iyo yajyaga mu yindi kipe ni uko bazi ubushobozi babaga bamukeneyeho, icyo tumushakaho ni umuntu twemera uzwiho kwakira neza imipira itewe n’abo duhanganye (reception) cyane, ni cyo tumushaka ho cyane.”

Ntivuguruzwa Augustin yemeza ko mu byo bamusabye birimo gufasha ikipe ya Gisagara VC kwegukana ibikombe byose bizahatanirwa mu mwaka utaha wa 2019-2020.

Ati “Twamusabye gufatanya n’abakinnyi bagenzi be gutwara igikombe cya shampiyona n’ibindi bicaracara.”

Ndamukunda Flavien wahoze ukinira Gisagara VC akayivamo mu 2017, yatangaje ko yishimiye kugaruka mu rugo.
Ati “ Kugaruka muri Gisagara VC nabyakiriye neza kuko ni mu rugo, ni ahantu nabaye, ikipe itangira urabizi nari kapiteni wayo ubwo urumva ku ruhande rumwe nari mu bantu bayitangije, kuyisubiramo ni ugusubira mu rugo.”

Avuga ko yiteguye gufatanya n’abakinnyi asanze kugira ngo bafashe Gisagara kugera ku ntego bafite yo gutwara ibikombe.
Ati “ Urabizi Gisagara VC, ni ikipe itwara ibikombe, urumva ikintu bansabye ni ugutwara igikombe, igicaracara cyose ni ukukizana mu rugo. Ikiza ni ukwitwara neza kugira ngo Gosagara VC ihore iri ku mwanya wa mbere.”

Ntivuguruzwa Augustin, Perezida w’ikipe ya Gisagara VC yanyomoje amakuru avuga ko Niyigena Jules bamaze gusinyisha yari agifite amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira UTB VC.

Ati “Oya nta masezerano bafitanye, amasezerano bari bafitanye yari uko narangiza amashuri bazamushakira akazi kugeza ubu rero umwana yadutangarije ko amasezerano asa naho yarangiye, hanyura rero ngira ngo yabonye akazi i Gisagara, uyu munsi twari twamuhaye uruhushya yaje i Kigali gushaka urupapuro rumwemerera kwigenmdera (Release Letter), tukaba twizera ko nabyo biza gukemuka.”

Uyu muyobozi akaba atangaza ko kongera abakinnyi bashya mu ikipe bamaze gushyiraho akadomo. Ati “Kugeza ubu dusa naho twagannye ku musozo, bivuze ko nta wundi tuzongera mu ikipe.”

Gisagara VC yamaze gusinyisha abandi bakinnyi bashya barimo; Yakan Guma Laurence avuye mu ikipe ya Oita Miyoshi Weisse Adler yo mu Buyapani, Muvara Ronard wakiniraga APR VC, Ndayisaba Sylvestre wakiniraga REG VC, Niyigena Jules wakiniraga UTB VC, Ntirushwa Etienne wavuye muri Kirehe VC ndetse Maringa Malinga Kathbart ukomoka muri Uganda wakinaga muri Turukiya.

Ku rundi ruhande, Gisagara VC yamaze gutandukana n’abakinnyi barimo; Dusabimana Vincent uzwi nka “Gasongo” wari kapiteni wayo ndetse na Ivan Bob Ongom bombi berekeje muri REG VC, Karemera Emile Dada werekeje muri UTB VC, Murangwa Nelson ugomba kwerekeza muri Espagne ndetse na Dusenge wicklif wamaze kwerekeza muri Canal SC yo mu Misiri.

Gisagara VC ikaba yaramaze gutangira imyitozo ku wa kane w’icyumweru gishize mu rwego rwo kwitegura irushanwa ribanziriza shampiyona “Pre-Season”, ari nabo basanzwe baritegura biteganyijwe ko rizaba tariki 03-04 Ugushyingo 2019.

Ndamukunda Flavien aganira na Ntivuguruzwa Augustin, Perezida wa Gisagara VC

Ndamukunda Flavien yari asanzwe ari kapiteni wa REG VC

Ndamukunda Flavien (ubanza iburyo), wamaze gutandukana na REG VC

Ubwo Ndamukunda Flavien yari mu ikipe ya Gisagara VC mbere y’uko ayivamo mu 2017

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo