Volleyball: Amakipe 15 azitabira Irushanwa ry’Abasora neza rigiye kuba ku nshuro ya kabiri

Ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda "FRVB" n’ikigo cy’igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro "RRA" hateguwe irushwanwa ryo gushimira abasora "Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament” rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kabiri.

Iri rushanwa rikaba riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 19 na 20 Ugushyingo 2022 aho rizitabirwa n’amakipe 8 mu bagabo na 7 mu bagore yose akaba ari ayo mu cyiciro cya mbere.

Uwitonze Paulin, Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) yavuze ko kuba bamaze umwaka bashishikariza abantu gusora ko rero igihe kiba kigeze ngo hagire ababishimirwa.

Ati" Tuba tumaze umwaka mu gihe cyo gutanga umusoro, aho tuba twarazengurutse mu bice byose by’igihugu dukusanya imisoro. Iki rero kiba ari cyo gihe kugira ngo tumurikire abanyarwanda, umusoro watanzwe n’uburyo watanzwemo."

Yavuze kandi ko abakunzi ba Siporo na bo bakwiye kumenya agaciro ko gusora, ndetse banabishishikariza abandi ari yo mpamvu bategura iri rushanwa cyane ko umusoro ufite uruhare mu kubaka u Rwanda by’umwihariko muri siporo aho ugira uruhare mu kubaka ibibuga byo gukiniraho, Ibitaro (byo kuvura abakinnyi), Imihanda n’ibindi.

Umunyamabanga wa FRVB, Mucyo Philbert yatangaje ko amakipe hafi ya yose yari yitabiriye umwaka ushize azanagaruka kuri iyi nshuro. Yagize ati" iri rushanwa nk’ibisanzwe, rizakinwa mu byiciro byombi mu bagabo n’abagore.

Mu bagabo hazitabira amakipe yose 8 akina icyiciro cya mbere muri shampiyona, ndetse mu bagore hitabire 7 nayo akina icyiciro cya mbere muri shampiyona y’abagore. Kubijyanye n’ibihembo, ikipe ya mbere izegukana miliyoni 2, iya kabiri yegukane miliyoni imwe n’igice, naho ikipe ya gatatu yegukane miliyoni imwe.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphaël, yavuze ko iri rushanwa ryitezweho kongerera abakinnyi imikino myinshi.

Yagize ati “Ni irushanwa rifasha abakinnyi kubona imikino myinshi bityo bakaguma ku rwego rwiza.”

Ibibuga bizakira iyi mikino, ikibuga cya Kimisagara kizakinirwaho n’abagore mu mikino y’amatsinda, Wellspring Academy Nyarutarama kizakinirwaho n’abagabo mu majonjora, n’aho imikino ya kimwe cya kabiri n’imikino ya nyuma ibere muri Kigali Arena Arena ku Cyumweru. Kwinjira kuri iyi mikino ni ubuntu.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba, mu bagabo Gisagara VC niyo yaryegukanye itsinze APR VC, mu bagore RRA iba iya mbere itsinze UVC.

Abanyamakuru basobanuriwe byimbitse ibijyanye n’iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri

Uwitonze Paulin, Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA)

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphaël

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo