Ikipe ya Volleyball y’abasirikare barinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) batsinze BMTC Nasho (Nasho Basic Military Training Centre ) seti 3-1 begukana igikombe cy’irushanwa rya gisirikare ry’igikombe cyo kwibohora (Liberation Cup Tournament) ku nshuro ya 30.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kamena 2024 , ubera kuri Stade ya Bugesera guhera saa yine za mu gitondo.
Seti ya mbere yegukanywe na Rep. Guard , iya kabiri itsindwa na Nasho Basic Military Training Centre. Kubera uruhare runini rw’abafana ba Rep. Guard, izindi seti ebyiri nazo zegukanywe na Rep. Guard ihita yegukana igikombe. Ni igikombe izashyikirizwa tariki 16 Kamena 2024 ubwo hazaba hasozwa aya marushanwa.
Aya marushanwa yatangiye tariki 16 Mata 2024. Barushanwa bahatana mu kurasa, umupira w’amaguru, Basketball, volleyball, handball, netball no kwiruka ku maguru.
Abasifuzi bakomeye mu Rwanda muri uyu mukino nibo bawusifuye
’Abakinnyi b’ikipe y’umupira w’amaguru wa Rep.Guad baje gufana bagenzi babo
Abafana ba Rep. Guard bagize uruhare runini muri uyu mukino