Volleyball:Abarinda Perezida Kagame batsinze Task Force bagera ku mukino wa nyuma (AMAFOTO)

Ikipe ya Volleyball y’abasirikare barinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) batsinze Task Force seti 3-0 bagera ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya gisirikare ry’igikombe cyo kwibohora (Liberation Cup Tournament) ku nshuro ya 30.

Ni umukino wabaye ku wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024 , ubera mu Busanza.

Aya marushanwa yatangiye tariki 16 Mata 2024. Barushanwa bahatana mu kurasa, umupira w’amaguru, Basketball, volleyball, handball, netball no kwiruka ku maguru.

Ku mukino wa nyuma, Rep. Guard izahura na Nasho. Ninako bizagenda mu mupira w’amaguru kuko nabwo Nasho izahura an Rep. Guard.

Major Kabera ushinzwe imikino muri Rep. Guard Rwanda yishimiraga cyane uko aba basore bitwaye muri uyu mukino