Volley:Mu mukino w’ishiraniro, Rep. Guard yatsinze Gako, igera ku mukino wa nyuma (AMAFOTO)

Ikipe y’umukino w’intoki, Volleyball y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yatsinze iy’ishuri rya Gisirikare rya Gako seti 3-2 mu mukino w’ishiraniro igera ku mukino wa nyuma mu irushanwa rya gisirikare ryo Kwibohora "Liberation cup".

Uyu mukino wa kimwe cya kabiri wabereye i Remera muri NPC guhera saa cyenda z’umugoroba zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2025.

Rep. Guard yari yageze muri kimwe cya kabiri isezereye Special Force naho Gako yari yasezereye Air Force.

Seti ya mbere, yatsinzwe n’ishuri rya Gako ku manota 25 kuri 22 ya Rep. Guard . Iya kabiri yegukanywe na Rep. Guard ku manota 25 ku manota 17 ya Gako. Seti ya Gatatu yegukanwe na Gako ku manota 25 kuri 22 ya Rep. Guard. Seti ya kane yegukanywe na Rep. Guard ku manota 25 kuri 14 ya Gako.

Kuko amakipe yombi yanganyaga Seti, hitabajwe iya Kamalampaka, Rep. Guard iyegukana ku manota 15 kuri 6 ya Gako.

Ku mukino wa nyuma, Rep. Guard izahura n’n’ Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Nasho (Basic Military Training Centre Nasho). Ni umukino uzaba kuwa kabiri tariki ya 1 Nyakanga 2025.

Uyu mwaka iri rushanwa riri gukinwa mu mikino ine: Umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball na Netball.

Ryatangiye tariki 18 Mata 2025 rizasozwa tariki 3 Nyakanga 2025.

Ikipe ya Rep. Guard ifata ifoto mbere y’umukino

Ikipe ya Gako

Gako yegukanye Seti ya mbere

Gako yishimira uko yari iri kwitwara muri seti ya gatatu nayo yegukanye

Rep. Guard yegukanye seti ya kabiri n’iya kane mbere yo kwinjira muri Kamalampaka ’Seoul’

Bamwe mu bafana ba Rep. Guard uko bishimiraga uko bagenzi babo bari kwitwara mu kibuga

Uku niko umukinnyi wa Rep. Guard yishimiye inota riryoshye bari babonye yifashishije ’Panier’ ya Basket yari hafi aho

Kapiteni wa Rep. Guard ni umwe mu bafashije cyane iyi kipe mu kwegukana seti ya 4 yatumye bajya mu ya Kamalampaka

Seti ya Kamalampaka niyo yakomereye cyane Gako kuko byageze ku manota 8 ya Rep. Guard, Gako ifite 0

Bamwe mu bayobozi muri Rep. Guard bakurikiye uyu mukino wari uryoheye ijisho

Hagati hari Peter ukuriye abafana ba Rep. Guard Rwanda

Abatoza ba Rep. Guard Rwanda bishimiye iyi ntsinzi ikomeye babonye muri 1/2

Abavandimwe bari baje kumushyigikira, bafata ifoto y’urwibutso

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo