Nyuma y’imyaka itatu y’ubufatanye n’imikoranire, u Rwanda na Paris Saint Germain bavuguruye amasezerano y’iyi mikoranire yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ‘Visit Rwanda’ akaba azageza mu mwaka wa 2025.
Ni amasezerano aho iyi kipe ikomeye yo mu Bufaransa yamamaza u Rwanda nk’ingobyi n’igicumbi cy’ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo kikaba kandi igihugu cyo ku mugabane wa Afurika cyorohereza cyane kurusha ibindi abashoramari bava hanze yacyo.
Muri iyi myaka mike ishize u Rwanda rwateje imbere ndetse rushyira imbaraga mu bukerarugendo nk’isoko y’amadevize n’iterambere ry’ubukungu bwarwo maze rubwamamaza rukoresheje gahunda ya ‘Visit Rwanda’ aho rukorana n’ikipe n’amakipe y’umupira w’amaguru akomeye yo ku mugabane w’u Burayi arimo Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.
Avuga kuri uku kongera imyaka y’amasezerano hagati y’u Rwanda na PSG ageza mu 2025, Michaella Rugwizangoga, Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yagize ati: “Amasezerano hagati ya Visit Rwanda na Paris Saint Germain arenze gusa kwamamaza u Rwanda nk’igihugu gikwiriye gusurwa."
Rugwizamgoga yongeyeho kandi ati: "[Aya masezerano] anagamije kuba imbarutso yo guteza imbere igihugu binyuze mu muco, ihangamideri, ubukorikori n’iterambere ry’umupira w’amaguru, ikintu kidufitiye akamaro cyane."
“Paris Saint Germain iduha uburyo bwiza cyane bwo kugaragaza u Rwanda kuri za miliyoni z’abafana ku isi. Turishimira cyane gukomeza ubufatanye bwacu ndetse no kuzakorana ibikorwa byinshi birenzeho.”
Cynthia Marcou, Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa riciye mu bufatanye muri PSG we yagize ati “Mu gukorana na Visit Rwanda, Paris Saint Germain yashyize ubu bufatanye ku rundi rwego . Dufatanije, twahanze udushya mu buryo bwo kwamamaza kandi abakinnyi na ba ambasaseri bacu bakatugaragaramo."
Yongeyeho ati "Ibikorwa nk’ibyo byerekana kurushaho isura y’u Rwanda, igihugu gifite icyerekezo cy’iterambere ndetse bikagishyira ku ikarita y’isi nk’igihugu kibereye ubukerarugendo binagifasha kugira ijabo n’ijambo mu miyoborere y’isi.”
Mu rwego rw’ubufatanye hagati y’u Rwanda na PSG, abakinnyi b’iyi kipe nka Sergio Ramos, Keylor Navas, Julian Draxler na Thilo Kehrer ndetse n’abanyabigwi bayo barimo Youri Djirkaeff, Ludovic Giuly na Juan Pablo Sorin baje mu Rwanda birorera n’amaso ibyiza byarwo bikurura ba mukerarugendo, binyuze mu ngendo bakoreye mu rw’Imisozi Igihumbi.
Ubwo Sergio Ramos yageraga i Kigali
Muri ubu bufatanye bwatangiye mu 2019, ikirango cya Visit Rwanda kigaragara ku mikino Paris Saint Germain yakirira ku kibuga cyayo, Parc des Princes, ndetse ikirango cyayo kikaba kigaragara mu myenda abakinnyi bayo bitozanya n’iyo bishushyanya mbere y’imikino.
Ni mu gihe abafana ba PSG n’abitabira imikino iyi kipe yakira bagura bakananywa ikawa n’icyayi by’u Rwanda bigurishirizwa ku kibuga cy’iyi kipe.
PSG kandi yanatangije ishuri ry’umupira w’amaguru ribarizwa i Huye rikaba ribamo abana barenga 100. Abana biga muri iri shuri batwaye igikombe cy’amashuri y’umupira w’amaguru ya PSG y’abatarengeje imyaka 13 u Rwanda rwari rwitabiriye ku nshuro ya mbere mu mwaka ushize.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu mbarwa rugifite muri parike yarwo y’ibirunga ingagi zo mu misozi, ndetse n’inyamaswa zizwi nk’eshanu nini z’ishyamba [Big 5] zibarizwa muri Parike y’Akagera ari zo; Imbogo, Inzovu,Inkura Intare n’Ingwe.
Nubwo icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi cyagize ingaruka ku igabanyuka ry’umubare w’abasura u Rwanda, ingamba u Rwanda rwakoresheje mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo harimo no gukorana na PSG zatumye rwongera kungukira cyane muri ubu bukerarugendo mu mwaka ushize wa 2022 ubwo iki cyorezo cyagenzaga make nk’uko byari byagenze mu 2019.
Mu 2022, u Rwanda rwakiriye abarusura barenga miliyoni rubyungikaramo akabakaba igice cya miliyari y’amadolari biciye mu bukerarugendo umubare ruteganya kongera akazagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu mwaka wa 2025.