Vision FC yabujije Gicumbi FC amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere (AMAFOTO)

Ikipe ya Vision FC yanganyije 1-1 na Gicumbi FC bituma amahirwe ya Gicumbi FC ibura itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Hari mu mukino wabereye kuri Stade Mumena kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2020.

Gicumbi FC yasabwaga gutsinda ariko igategereza ibyari kuva mu mukino w’Amagaju FC wari uri kubera i Nyamagabe.

Mu gihe Gicumbi FC yari gutsinda uyu mukino yari guhita izamuka mu cyiciro cya mbere. Mu gihe yari gutsinda nibura yari kuzamuka ariko ikanegukana igikombe cy’icyiciro cya kabiri cyari cyazanywe no ku kibuga.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Vision FC niyo yafunguye amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Irambona Fabrice ku munota wa 64. Bertin Dusenge yishyuriye Gicumbi FC ku munota wa 78 kuri Penaliti. Gicumbi FC yagerageje gushaka igitego cy’itsinzi ariko kirabura.

Iyi mikino yasozaga shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2022-2023 yasize Etoile de l’Est iyoboye urutonde rw’amanota 10 izigamye ibitego bitatu byatumye izamuka mu cyiciro cya mbere inatwaye igikombe, mu gihe yazamukanye n’Amagaju FC yasoreje ku mwanya wa kabiri n’amanota 10, naho Gicumbi FC isoreza ku mwanya wa gatatu n’amanota 8 mu gihe Vision FC yasoje iri ku mwanya wa nyuma n’amanota ane.

Etoile de l’Est FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 mu gihe Amagaju FC yari yaramanutse mu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

Antoine Dukuzumuremyi yari yazindukiye gushyigikira Gicumbi FC

Hadji Youssuf Mudaheranwa uri muri komite y’inzibacyuho ya FERWAFA yarebye uyu mukino

Kuko Gicumbi FC yari ifite amahirwe yo kwegukana igikombe, cyari cyazanywe no kuri iki kibuga

Rwarutabura yari yaje gushyigikira Gicumbi FC

Emmanuel, Mayor wa Gicumbi ubwo yageraga ku Mumena

Gicumbi FC yari ifite abafana bari baje kuyishyigikira

11 Gicumbi FC yabanje mu kibuga

11 Vision FC yabanje mu kibuga

Desire Niyitanga, Perezida wa Gicumbi FC

Irambona Fabrice wa Vision FC yari yagoye ba myugariro ba Gicumbi FC

Dusenge Bertin, rutahizamu wa Gicumbi FC

Abakinnyi ba Vision FC ntibemeranyije n’umusifuzi kuri iyi penaliti

Uko Penaliti ya Gicumbi FC yinjiye mu izamu

Jules Karangwa, umunyamabanga w’agateganyo wa FERWAFA

I buryo hari Birungi John, Perezida wa Vision FC

Umunyezamu wa Vision FC yagize ikibazo , agwa nabi bituma ajyanwa kwa muganga umukino ujya kurangira, asimbuzwa umukinnyi usanzwe kuko abasimbura bari barangiye

Umukino ukirangira, igikombe cyasubijweyo, kuko cyari cyamaze kwegukanwa na Etoile de l’Est

Kari agahinda ku bayobozi n’abakunzi ba Gicumbi FC

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo