Igitego cyo mu minota ya mbere cyafashije Vipers SC gutsinda Rayon Sports 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hizihizwa Rayon Sports Day 2022.
Bobosi Byaruhanga yatsinze iki gitego ku munota wa kane ku ishoti yatereye muri metero nka 27 ari mu ruhande, ununyezamu Hategekimana Bonheur ntiyabasha kuwugeraho.
Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Vipers iyoboye n’igitego cyayo, ndetse ntabwo yaranzwe no gusatirana gukabije ku mpande zombi, aho umupira wakinirwaga mu kibuga hagati.
Mu gice cya kabiri, Haringingo Francis utoza Rayon Sports yakoze impinduka zitandukanye mu kibuga, havamo Paul Were, Osalue Oliseh, Nkurunziza na Felicien, hinjira Mugisha François, Mucyo Didier na Tuyisenge Arsène.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isatira ndetse rutahizamu André Onana abona uburyo bubiri bwabazwe ku minota ya 48 na 53 ariko bwose ntiyabubyaza umusaruro mu gihe yabaga ari hafi cyane y’izamu.
Ku munota wa 75, Tuyisenge Arsene na we yateye ishoti rikomeye ku izamu rya Vipers yotswaga igitutu, umupira ujya hanze mbere y’uko na Mbirizi Eric ahusha uburyo bukomeye ku mupira yari ateresheje umutwe ukajya hanze y’izamu.
Ku munota wa 89, Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma mu kibuga, rutahizamu Musa Esenu wo muri Uganda asimbura Bavakure Ndekwe Felix, mbere y’uko hashyirwaho iminota 5’ y’inyongera, itagize icyo ihindura ku mukino.
Ababanje mu kibuga ku mpande zombi:
Rayon Sports:Hategekimana Bonheur (GK), Ndizeye Samuel, Mitima Isaac, Ganijuru Elie, Nkurunziza Felicien, Osalue Oliseh, Mbirizi Eric, Ndekwe Felix, Boubakar Traore, Paul Were na Willy Onana .
Umutoza: Haringingo Francis Christian.
Vipers SC:Fabian Mutombola, Isa Mubiru, Ashraf Mandera, Hilary Mukundane, Livingstone Mulondo, Saraje Sentamu, Yunus Sentamu, Bright Anukani, Bobosi Byaruhanga, Ibrahim Orit, Milton Kalisa.
Umutoza: Robertinho.