Vipers SC ya Robertinho yageze i Kigali, yakirwa bidasanzwe n’Aba-Rayon (PHOTO + VIDEO)

Vipers SC izakina na Gikundiro kuri Rayon Sports Day izaba ku wa Mbere, yageze i Kigali kuri uyu wa Gatandatu, yakirwa byihariye n’abakunzi ba Rayon Sports.

Saa Sita n’igice ni bwo iyi kipe itozwa na Robertinho, wigeze gutoza Rayon Sports, yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Iyi kipe izakina na Rayon Sports mu mukino wa gicuti uzaba ku wa Mbere hizihizwa "Umunsi w’Igikundiro", yazanye abakinnyi bayo bakomeye ariko batarimo Caesar Manzoki wavunitse.

I Kanombe, yakiriwe bidasanzwe n’abarimo abari bahagarariye ubuyobozi bwa Rayon Sports bahaye indabo umutoza Robertinho n’abakinnyi be.

Umunya-Brésil Robertinho watoje Rayon Sports hagati ya 2018 na 2019, yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda no kuba yongeye kubona abakunzi ba Rayon Sports.

Yongeyeho ko yagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports birimo kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup, kwegukana Shampiyona ya 2018/19 Rayon Sports iheruka, Igikombe cy’Agaciro, Igikombe cy’Intwari n’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Agaruka ku cyo umukino wa gicuti bazakina na Rayon Sports uzafasha ikipe ye, yavuze ko ari mu rwego rwo kwitegura neza ijonjora rya mbere rya CAF Champions League bazahuramo n’ikipe yo muri Centrafrique.

Abakinnyi 20 Vipers SC yazanye i Kigali

Abanyezamu: Fabien Mutombora, Alfred Mudekereza, Dennis Kiggundu.

Ba myugariro : Livingstone Mulondo, Dissan Galiwango, Hilary Mukundane, Isa Mubiru, Ashraf Mandela.

Abakina hagati : Bobosi Byaruhanga, Bright Anukani, Marvin Joseph Youngman, Siraje Sentamu, Olivier Osomba, Ibrahim Orit, Abdu Karim Watambala, Frank ‘Zaga’ Tumwesigye.

Ba rutahizamu : Yunus Sentamu, Milton Karisa, Najib Yiga, Abubakar Lawal.

AMAFOTO : Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo