Uwayo Theogene wari Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda yamaze kwegura kuri uyu mwanya kubera kudahuza na bamwe mu bagize komite nyobozi ya Komite Olempike ku bijyanye n’imiyoborere yayo.
Mu ibaruwa yandikiye abanyamuryango ba Komiye Olempike ku munsi w’ejo hashize tariki ya 4 Ugushyingo, iragira iti “Kubera impamvu yo kudahuza imibonere na bamwe mu bagize Komite Nyobozi ya Komite Olempike y’u Rwanda ku bijyanye n’imiyoborere ya yo;”
Ikomeza igira iti “Mbandikiye iyi baruwa mbagezaho ubwegure bwanjye nka perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, ubwo bwegure bukaba bufite agaciro guhera tariki ya 4 Ugushyingo 2022.”
Ibi bibaye bikaba bifitanye isano n’abakozi babiri ba Komite Olempike y’u Rwanda, Mukundiyukuri Jean de Dieu usazwe ari Umuyobozi Nshigwabikorwa wa Komite Olempike y’u Rwanda na Mugisha Jean Jacques ushizwe porogaramu za Commonwealth n’abakinnyi. Batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugecyaha (RIB) aho bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano no gufata icyemezo gishingiye ku bucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.
Bivugwa ko ibi byaha byakozwe ubwo u Rwanda rwiteguraga imikino ya Commonwealth iheruka kubera Birmingham aho bivugwa ko hakoreshejwe ikimenyane cyangwa icyenewabo mu kugena bamwe mu bantu bitabiriye iyi mikino batoranywe batari mu bagombaga kuyitabira bakajyana n’ababyemerewe ni mu gihe kandi haba harakoreshejwe impapuro mpimbano kugira ngo bongerwe muri iryo tsinda bitiriwe abo batari bo, kugira ngo babashe kujya muri ubu butumwa hakoreshejwe ibyagombwa bitari ukuri.
Nyuma y’uko iyi mikino irangiye ngo bimaze kugaragara ko hari n’abatorokeyeyo, bamwe mu bagize Komite Nyabozi ya Komite Olempke y’u Rwanda bayobowe na Karangwa Joseph, umunyamabanga w’iyi Komite batanze ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo abari babikuriye babibazwe bayobowe na Mugisha wagiye mu Bwongereza akuriye intumwa zari zihagarariye u Rwanda na Mukundiyukuri Jean de Dieu usazwe ari Umuyobozi Nshigwabikorwa wa Komite Olempike y’u Rwanda.
Aba bakozi bahagaritswe mu kazi mu gihe cy’ukwezi ndetse tariki ya 28 Ukwakira 2022 baza guhabwa amabaruwa abasezerera mu kazi kubera amakosa akomeye bakoze mu kazi ka bo. Ikirego cyo cyashyikirijwe RIB tariki ya 10 Ukwakira 2022.
Tariki ya 29 Ukwakira 2022, Uwayo Theogene, perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda ngo utarakunze kugaragara cyane mu kazi kubera uburwayi, yandikiye umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike Kajangwe Joseph atesha agaciro amabaruwa yasezereraga aba bakozi mu kazi kubera ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyane ko ayo makosa akomeye bavuga atari ku rutonde rw’amakosa ateganywa mu ngingo ya kabiri y’iteka rya Minisitiri No 002/19.20 ryo ku wa 17/03/20 rishyiraho urutonde rw’amakosa akomeye.
Yakomeje avuga ko kuba nta raporo y’iperereza ryakozwe kuri abo bakozi yashyikirijwe kandi akaba yaranatanze ikirego muri RIB ikaba igikora iperereza, bakagombye kuba barabanje gutegereza umwanzuro w’ubutabera mbere yo gufata icyemezo cyo kubasezerera bityo ko abagaruye mu kazi. Bivugwa ko nyuma y’iyi baruwa aba bakozi bahise bahabwa ikiruhuko cy’ukwezi (konji).
Nyuma y’aho, tariki ya 2 Ugushyingo 2022 ni bwo RIB yahise yemeza ko aba bakozi uko ari babiri batawe muri yombi aho bakurikiranyweho ibyaha byavuzwe haruguru. Ibi byakurikiwe n’ibaruwa ya Uwayo Theogene weguye ku mwanya wa perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda ejo hashize tariki ya 4 Ugushyingo 2022.
/B_ART_COM>