Nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru hakwirakwiriye amakuru y’uko hari abantu bari kuganira na Al Hilal Benghazi ngo ibahe amafaranga bazaha abakinnyi ba Rayon Sports bakitsindisha mu mukino wo kwishyura bafitanye, Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ayo makuru nabo bayamenye ndetse ngo biri gukurikiranwa n’ikipe ndetse n’abandi bantu bafite ubushobozi bwo kubicukumbura.
Yabitangarije Radio/TV 10 mu kiganiro yagiranye nayo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023.
Ubwo yari abajijwe niba amakuru y’uko hari abantu bagiye kuganira na Al Hilal ngo ibahe amafaranga ya ruswa bazaha abakinnyi ba Rayon Sports bazitsindishe mu mukino wo kwishyura w’ijinjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, atazuyaje, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ayo makuru yayamenye.
Ati " Hari amakuru koko nabonye, abantu bati turategura ariko hari abashaka kutubuza intsinzi...bampa amakuru ko hari abantu bari mu biganiro n’ikipe tuzakina...ubundi iyo ushaka gusesengura amakuru, ibintu byose urabyakira."
Yunzemo ati " Ayo makuru twarayakiriye, batubwira abantu, turi kubikurikirana, tubiha n’abafite ubushobozi bwisumbuyeho bwo kubikurikirana."
Kubwe ariko ngo yabibonyemo ibintu bitatu. Ati " Nabibonyemo ibintu 3. Icya mbere ni uko bishoboka, kuko ushaka intsinzi mu mupira w’amaguru, ashobora kuyishaka mu buryo butandukanye, ntawe nshinja ariko icyo cyashoboka ntabwo wakirengagiza."
" Icya kabiri, iyi Kigali turimo, mujya mubyumva harimo ababingwa bashakisha ibintu mu buryo butari ukuri , utabira icyuya ngo atungwe n’icyo yavunikiye akaba yanagenda akababwira ko hari icyo yabamarira mu nyungu ze bwite , bakayamuha ntaho asinya , ntaho bazamurega akaba yashyira mu mufuka cyangwa se agatangaho duke, byose birashoboka,..."
" Icya gatatu bashobora kubiba icyo kintu , kikaza ari igihuha kikaza kugira ngo byice mu mutwe twese :abakinnyi, abatoza, ubuyobozi abafana badukunda, babibemo ikintu cyo kudutesha umutwe."
Bashobobora kuba aba ’Escrots’(abatekamutwe)
Mu gusesengura ngo yakoze, yasanze ko ababivugwaho bashobora kuba ari n’abatekamutwe bagamije kwibonera amafaranga atagira aho agaragara.
Ati " Bashobora kuba ari aba escrots bashobora kuba bamutwara ayo mafaranga bakayamurya. Tujya tubyumva mu mupira w’amaguru , umuntu akamwizeza ko azamufasha iki , akayamuha akayarya kuko biba ari amanyanga ntaho azamwishyuza, ntaho azamurega, ibyo bibaho."
" Gishobora kuba ari ukwica ikipe mu mutwe ariko byose ni kimwe, ni uguhungabanya ikipe. Turimo turabikurikirana ngo turebe ko bifatika ariko ibyo ntabwo byaduciye intege , ...ni amakuru , amakuru wabonye urayakurikirana, byose birashoboka kuko Rayon Sports ntabwo abantu bose bayikunda....abakunzi bayo benshi barayikunda ariko ntihaburamo babiri, batatu kubera impamvu zabo bwite batayifuriza icyiza, ibyo bibaho..."
Asoza kuri iki kibazo Jean Fidele yagize ati "...hari n’abigambye ku maradiyo ngo n’ubundi tunabikoze hari icyo bidutwaye ko tutayikunda ? Ibyo ni ibisanzwe, urwo rugamba duhorana narwo."
Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 1-1. Izatsinda mu mukino wo kwishyura izahita ijya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
/B_ART_COM>