Kankindi Dorcella arishimira ko abagize Urungano United bamugabiye inka, yemeza ko bigiye kumuhindurira ubuzima kuko ngo hari byinshi bizamufasha harimo no kuva mu bwigunge.
Ni igikorwa abagize Urungano United bakoze mu mpera z’icyumweru dusoje.
Urungano United ni ikipe y’umupira w’amaguru ibarizwamo abigeze gukina uyu mukino. Mbere yo kuremera Kankindi, abanyamuryango b’Urungano basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rw’Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.
Shema Jonas, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana niwe wayoboye uyu muhango wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Jabana bashyinguye muri uru rwibutso. Hari kandi uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Jabana, Mukanizeyimana Solange .
Eng. Ntamuturano Desire bita Camarade uyobora Urungano United avuga ko buri mwaka basura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakagira n’umuntu wayirokotse baremera. Kuri ubu bakaba barahisemo Kankindi Dorcella warokokeye mu Murenge wa Jabana.
Abari bitabiriye uyu muhango bahise berekeza mu rugo rwa Kankindi mu mudugudu wa Rugogwe mu kagali ka Bweramvura.
Kankindi wari wasazwe n’ibyishimo yavuze ko kuba agabiwe inka bimushimishije kandi bizamufasha kutongera kwigunga cyangwa kurwara indwara z’imitsi kuko ngo azajya akora siporo ajya kuyishakira ubwatsi. Ubusanzwe ngo yahoraga mu bwigunge bikaba byatuma anarwara uburwayi butandukanye ariko kuri ubu ngo ubuzima bwe bugiye guhinduka ari naho yahereye ashimira cyane abagize Urungano United.
Eng. Ntamuturano Desire yavuze ko uretse kumugabira inka, bazanamuba hafi muri iki gihe cy’impeshyi mu kuyitaho mu buryo bwose kugeza nibura imvura itangiye kugwa.
Urungano United rugizwe n’abanyamuryango bagera kuri 81. Ni umuryango umaze imyaka irenga 15. Washinzwe n’abigeze gukina umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu Rwanda biganjemo abavuka mu Murenge wa Jabana ari naho bakorera imyitozo yabo buri cyumweru.
Uretse gukina umupira w’amaguru, banakora ibindi bikorwa binyuranye byo kubaka igihugu harimo kuremera abatishoboye, guteza imbere siporo n’ibindi bikorwa binyuranye byo kubaka umuryango nyarwanda.
Babanje isengesho
Shema Jonas, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana niwe watanze ikiganiro
Eng. Ntamuturano Desire bita Camarade uyobora Urungano United avuga ko buri mwaka bagira urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi basura ndetse bakagira n’umuntu wayirokotse baremera
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Jabana, Mukanizeyimana Solange
Kelly Abraham, umuyobozi wungirije muri Urungano United
Eng. Desire asuhuzanya na Dorcella wari wabakiriye mu rugo iwe
Kankindi Dorcella yari yishimye ku buryo bugaragara
Jean Claude Ntawizera
Mwarakoze bavandimwe
Kabera
Igikorwa cyiza cyane.
Kabera
Igikorwa cyiza cyane.