US Monastir izakina na APR FC, yageze i Kigali n’indege ya gisirikare(VIDEO&PHOTO)

Ikipe ya Union Sportive Monastirienne yo muri Tunisia yageze i Kigali n’indege yihariye ya gisirikare mbere yo guhura na APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Nzeri 2022.

US Monastir yageze i Kanombe saa yine n’igice. Yazanye délégation y’abantu bagera kuri 43 barimo abakinnyi 22 nk’uko umutoza wayo Dalco yabitangarije Rwanda magazine.com.

Uyu mukino ubanza uzahuza amakipe yombi uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye guhera saa Cyenda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, saa Yine, ni bwo US Monastir yageze i Kigali aho yaje n’indege yihariye ya gisirikare.

Iyi kipe byitezwe ko ikora urugendo rw’amasaha 13 kuva ivuye ku kibuga cy’indege cya Al-Habib Bourguiba kugera i Huye, imaze iminsi ivugwamo ikibazo cy’amikoro make.

Mbere yo guhaguruka, Umuyobozi wayo Munzer Sik Ali yagiranye inama n’abashoramari batandukanye kugira ngo bayihe ubushobozi bubafasha kwitegura neza APR FC.

Muri Shampiyona y’umwaka ushize, US Monastir yabaye iya kabiri ariyo mpamvu ihagarariye Tunisia mu mikino ya CAF Champions League ku nshuro ya mbere.

Nta gikombe cya Shampiyona ya Tunisia iratwara ariko ifite igikombe cy’Igihugu yatwaye mu 2019-20 mu 2008-09 iba iya kabiri, ikaba ifite n’igikombe kiruta ibindi yatwaye 2019-20.

Uwari waje kwakira US Monastir ndetse wanabateguriye ama Hotels n’ibindi yabanje kumara umwanya aganira na Emile Kalinda na we wari waje kwakira iyi kipe ngo ayihe ikaze

Emery wari wavuye muri FERWAFA na we yaje kwakira iyi kipe

Bitwaje ibyo kunywa byabo byihariye

Bari bateguriwe Bus nziza ya Volcano

PHOTO & VIDEO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo