Abagize Urungano United basaniye inzu Ntuyembarusha Jean warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu mudugudu wa Kiberinka, Akagali ka Ngiryi, Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.
Ni igikorwa abagize Urungano United bakoze mu mpera z’icyumweru dusoje.
Ntiranyibagirwa Ange uyobora Urungano United ari na we wari uyoboye abanyamuryango ubwo bajyaga gutaha iyo nzu, yavuze ko basabye Umurenge kubashakira umuntu ubabaye kurusha abandi mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, babaha Ntuyembarusha Jean wari ufite inzu yendaga kumugwaho bahitamo kuyimusanira ndetse biyemeje ko bazakomeza kumuba hafi mu buzima bwa buri munsi.
Kayitesi Leatitia ukuriye Akagali ka Ngiryi yashimiye cyane Urungano, avuga ko ubundi hari abandi bagira ubushobozi ariko bagahitamo gukora bishyirira mu mifuka yabo ntibazirikane abandi cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabashimiye umutima mwiza bafite ndetse n’ibikorwa byiza bakomeza gukora bitandukanye.
Banashimiwe kandi na Mukanizeyimana Solange ukuriye Ibuka mu Murenge wa Jabana. We ubwo yavugaga ijambo rye yageze aho amarangamutima aramuganza. Yavuze ko bitewe n’uburyo Urungano United bakunda kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo abasabira ari umugisha ku Mana no guhora bahirwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Rwakabare Jean Pierre wari uhagarariye ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana na we yavuze ko ibikorwa by’Urungano United bikomeye cyane asaba abandi bantu kubareberaho. Yavuze ko inzu ya Ntuyembarusha yari imeze nabi cyane ariko ubu akaba agiye kuba mu nzu ifatika adafite impungenge ko yamugwaho.
Ntuyembarusha Jean yashimye cyane Urungano United. Ubusanzwe afite ubumuga akomora ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko bizajya bimworohera nononeho kuza hanze kuko ubusanzwe agenda ari uko akoresheje imbago. Yashimiye cyane umugore we umuba hafi mu buzima bwa buri munsi.
Urungano United rugizwe n’abanyamuryango bagera kuri 81. Ni umuryango umaze imyaka irenga 16. Washinzwe n’abigeze gukina umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu Rwanda biganjemo abavuka mu Murenge wa Jabana ari naho bakorera imyitozo yabo buri cyumweru.
Uretse gukina umupira w’amaguru, banakora ibindi bikorwa binyuranye byo kubaka igihugu harimo kuremera abatishoboye, guteza imbere siporo n’ibindi bikorwa binyuranye byo kubaka umuryango nyarwanda.
Muri Gicurasi 2019, Urungano United ryaremeye uwarokotse Jenoside wo mu Murenge wa Jabana witwa Mukantaganda Fulgencie bamusanira inzu yari isanzwe iva cyane, biramushimisha cyane kuko ngo iyo imvura yagwaga, hari igihe yararaga mu misego uburiri bwose bwatose.
Muri Kamena 2023, Urungano United bagabiye inka Kankindi Dorcella na we wo mu Murenge wa Jabana. Icyo gihe yemeje ko bigiye kumuhindurira ubuzima kuko ngo hari byinshi bizamufasha harimo no kuva mu bwigunge.
Inzu ya Ntuyembarusha yari yarangiritse cyane
Bahawe ikaze na Mukanizeyimana Solange ukuriye Ibuka mu Murenge wa Jabana
Muhire Kevin yari yaherekeje Urungano United muri iki gikorwa
I bumoso hari Kelly Abraham, Visi Perezida w’Urungano naho i buryo ni Ntiranyibagirwa Ange uyobora Urungano United
Mukanizeyimana Solange ukuriye Ibuka mu Murenge wa Jabana yashimiye cyane Urungano United ku bikorwa by’indashyikirwa bakorera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Jabana
Rwakabare Jean Pierre wari uhagarariye ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana
Kayitesi Leatitia ukuriye Akagali ka Ngiryi
Ntuyembarusha Jean washimiye cyane Urungano United rwamusaniye inzu bakanamwemerera kumuba hafi mu buzima busanzwe
Umugore wa Ntuyembarusha
Baririmba indirimbo iranga Urungano
Ntiranyibagirwa Ange uyobora Urungano United
Perezida w’icyubahiro wa mbere w’Urungano United, Uwizeye JMV yashimiye abanyamuryango ubwitange bwabo mu bikorwa byo kubakira no gusanira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Kelly Abraham, Visi Perezida w’Urungano na we yasabye abanyamuryango b’Urungano United gukomeza kugira umutima bafite
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>