Urungano United bakomeje gahunda yo gukundisha abanya Kigali gukora Siporo

Muri gahunda ndende bihaye yo gukundisha abantu gukora Siporo cyane cyane abanya Kigali, abagize Urungano United bakomeje gukora amarushanwa atandukanye akomeza kunyuzwamo ubutumwa bwo gukangurira abanya Kigali by’umwihariko kwitabira Siporo kuko ari ingirakamaro cyane.

Kuri iki cyumweru tariki 28 Mata 2024 nibwo basoje irushanwa ryabahuzaga abanyamuryango babo. Ni irushanwa ryari rimaze amezi 3 ribera ahantu hatandukanye mu rwego rwo kurushaho kunyuzamo ubukangurambaga ku bantu batandukanye ngo nabo barusheho kwitabira Siporo. Ni irushanwa ryasorejwe mu Nzove.

Siporo igira akamaro kanini cyane

Ntiranyibagirwa Ange uyobora Urungano United yabwiye Rwandamagazie.com ko mu nshingano bihaye ari ukugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa akamaro ka Siporo ndetse banayikunde kurushaho.

Ati "Urungano United dufite izo nshingano kandi twazishyizemo imbaraga zo gukomeza gukangurira abantu gukora siporo. Aho dukorera amarushanwa hose, aho dukorera imyitozo n’ibindi bikorwa, tugenda dukora ubwo bukangurambaga ndetse bigira umusaruro kuko abanyamuryango bagenda biyongera bakaza tugakomeza kuyikorana kandi bibagirira akamaro kanini."

Kelly Abraham, Visi Perezida w’Urungano we iyo ashaka kugusobanurira impamvu bakora siporo bakanyishishikariza abandi yifashisha imvugo ya Robin Sharma wavuze ko " Iyo udashatse umwanya wo gukora Siporo, ugomba gutegura umwanya uhagije uzamara urwaye."

Ati " Akamaro ko gukora siporo ni kanini kurenza uko ubitekereza; ni ingirakamaro mu kugira impagarike mu mubiri, mu mikorere y’ubwonko bityo n’imitekerereze myiza, ndetse no mu mibanire n’abandi. Izi zikaba ari inyungu zikomatanyije uvana mu gukora Sport uko bikwiye."

Mu gitabo cya Health sports perfomance and nutrition cya Frederick C. Hatfield na Martin Zucker Weider bagaruka ku kamaro gakomeye ka Siporo aho bavuga ko Siporo igabanya ibinure mu mubiri, irinda umubyibuho w’ikirenga, irinda indwara z’umutima, irinda indwara z’imitsi, itera ubudahangarwa umubiri wacu no guhashya indwara, ikomeza amagufa, ituma urwungano rw’ubuhumekero (respiratory system) rukora neza, ituma urwungano ngogozi (digestive system) rukora neza maze intungamubiri zigakwirakwira neza zikanakoreshwa neza.

Sport ikomeza inyama zose z’umubiri, itera gusinzira neza, ituma ubwonko bukora neza, ituma umuntu agira mu maso hakeye, yongera imbaraga z’umubiri na stamina.

Ibindi bikomeye ni uko yongera umushyikirano mwiza n’abandi, ikagabanya ubushake bwo gukoresha ibiyobyabwenge nk’itabi n’inzoga nk’uko byemejwe n’ubushakashatsi bwa Ismail na Trachman 1973.

Ibyo wamenya ku Rungano United

Urungano United rugizwe n’abanyamuryango bagera kuri 81. Ni umuryango umaze imyaka irenga 15. Washinzwe n’abigeze gukina umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu Rwanda biganjemo abavuka mu Murenge wa Jabana ari naho bakorera imyitozo yabo buri cyumweru.

Kuri ubu kandi iri tsinda ririmo abakinnyi banyuranye bakanyujijeho mu cyiciro cya mbere mu mupira w’u Rwanda ndetse n’abakinamo muri iki gihe.

Uretse gukina umupira w’amaguru, banakora ibindi bikorwa binyuranye byo kubaka igihugu harimo kuremera abatishoboye, guteza imbere siporo n’ibindi bikorwa binyuranye byo kubaka umuryango nyarwanda.

Ikipe y’Urungano A ari nayo yegukanye igikombe bamaze amezi 3 bakinira mu bukagurambaga bwo gukundisha abantu gukora Siporo

Ikipe y’Urungano B

Twagirayezu Innocent wakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda nka Police FC, Mukura V na Rayon Sports ni umunyamuryango wa Urungano United

Uyu ni Kelly Abraham, Visi Perezida w’Urungano . We iyo ashaka kugusobanurira impamvu bakora siporo bakanyishishikariza abandi yifashisha imvugo ya Robin Sharma wavuze ko " Iyo udashatse umwanya wo gukora Siporo, ugomba gutegura umwanya uhagije uzamara urwaye."

Amani, umubitsi w’Urungano United

Banze gukora Siporo ari uko bayitegetswe na muganga ahubwo batangira kare ari nako babishishikariza abandi

Umuyobozi mwiza ni utanga urugero... ufite umupira ni Ntiranyibagirwa Ange uyobora Urungano United

Bahisemo Siporo bamwe bakoze nk’umwuga ariko ikaba nziza kuko ikoresha ibice byose by’umubiri

Umusifuzi Mpuzamahanga wo Hagati, Ishimwe Jean Claude ’Cucuri’ ni umwe mu baje kureba isozwa ry’iyi mikino

Siporo yongera umushyikirano mwiza n’abandi

I buryo hari Perezida w’icyubahiro wa mbere w’Urungano United, Uwizeye JMV naho i bumoso hari Robert Karangwa , Perezida w’icyubahiro wa kabiri w’Urungano United...bamuritse imyambaro mishya y’iyi kipe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo