Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Muhozi Fred, yavuze ko ntacyo batakoze kugira ngo begukane Shampiyona ariko agaragaza ko hari ibyatumye batabigeraho.
Muhozi Fred yavuze aya magambo binyuze mu butumwa yashyize kuri Instagram ubwo Kiyovu Sports yari imaze gutakaza Igikombe cya Shampiyona nubwo yatsinze Marines FC ibitego 2-0 ku munsi wa nyuma.
Yagize ati “Warakoze Mana, ibikomeye warabyoroheje. Uyu mwaka watubaye hafi nk’ikipe yacu, ndagushimira kandi uretse iby’iwacu, twe ntacyo tutakoze. Merci Kiyovu.”
Kiyovu Sports yari yagiye i Muhanga isabwa kuhatsindira Marines FC, ariko ntacyo byayimariye kuko APR FC yayirushaga inota rimwe, na yo yatsinze Police FC ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Nyamirambo.
Muhozi Fred yageze muri Kiyovu Sports muri Mutarama uyu mwaka nyuma yo kugurwa muri Espoir FC aho yigaragarije mu gice kibanza cya Shampiyona.
Abafana ba Kiyovu Sports bashimiye abakinnyi n’abatoza nyuma yo gusoza Shampiyona bari ku mwanya wa kabiri
Muhozi Fred yavuze ko ntacyo batakoze "uretse iby’iwacu"