Ikipe ya URA FC yo muri Uganda igomba gukina umukino wa gishuti mpuzamahanga na Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda.
URA FC yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 1 Nzeri 2022. Umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Kwinjira muri uyu mukino ni 3000 FRW, 5000 FRW, 10.000 FRW na 20.000 FRW.
Ubwo bari bageze muri Hotel T 2000 mu Mujyi wa Kigali rwagati
Bakiriwe na Nkurunziza Jean Paul, umuvugizi wa Rayon Sports, Nkubana Adrien, Team Manager wa Rayon Sports na Namenye Patrick ushinzwe imishinga muri Rayon Sports
Bafashe ifoto na Sam Timbe utoza URA FC akaba yaramenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yatozaga ATRACO FC
Bishimiye kugera mu murwa w’u Rwanda
/B_ART_COM>