Unity FC yazamutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo kunganya na Intare FC 0-0, ni mu gihe Sunrise FC yatwaye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri.
Wari umukino wo gupfa no gukira ku ruhande rwa Unity FC uretse kuba yashakaga kuzamuka mu cyiciro cya mbere, yanashakaga kuzamuka itwaye igikombe.
Iyi kipe yari iya kabiri n’amanota 9 mu makipe ane yahataniraga kuzamuka mu cyiciro cya mbere, yasabwaga gutsinda Intare FC ikizera kuzamuka n’aho ku gikombe yasabwaga gutsinda ariko igategereza ko Sunrise FC yari iya mbere n’amanota 10 itsindwa Etoile del’Est.
Yatangiye umukino ishyira igitutu cyinshi ku ikipe y’Intare FC, binyuze mu bakinnyi nka Iduhire Gloire, Bizimana Bernard bagiye barema uburyo bwinshi bwakabaye buvamo ibitego ariko ubwugarizi n’umunyezamu w’Intare FC babyitwaramo neza.
Intare FC wabonaga zirimo kurushwaga baje kubona amahirwe ya mbere ku munota wa 28 ku ishoti ryatewe na Ndungutse Asman bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Unity FC yarimo ishaka igitego iba yafunguye amazamu ku munota wa 33 ku mupira wari uhinduwe na Adenda maze umunyezamu arawuhusha ariko Dusabimana Olivier ananirwa kuwushyira mu izamu.
Ku munota wa 38, Iduhire Gloire yagerageje ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Mbaraga Hashim awukuramo.
Gloire yongeye kubona andi mahirwe ku munota wa 44 nyuma yo gukina nabi kw’ubwugarizi bw’Intare FC, ariko awuteye unyura hanze y’izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.
Intare FC zatangiye igicd cya kabiri zikora impinduka ebyiri aho Mugisha Danny na Anselme binjiyemo, izi mpinduka zikaba zafashije cyane iyi kipe kuko batangiye kurema uburyo bwinshi kurusha Unity.
Ku munota wa 61, Asani Bin Kafindo aba yatsindiye Unity igitego cya mbere ariko umunyezamu akuramo umutwe ukomeye yari atewe.
Uyu munyezamu yongeye kurokora Intare FC ku munota wa 65 ubwo yakuragamo ishoti rikomeye rya Izabayo Elia.
Ndungutse Asman wari wazonze Unity FC, ku munota wa 66 yateye ushoti maze umupira ukubita igiti cy’izamu uvamo. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.
Umukino waberaga i Ngoma warangiye Sunrise FC itsinze Etoile del’Est ibitego bibiri kuri kimwe.
Ibi byari bivuze ko Sunrise FC yahise yegukana igikombe cy’icyiciro cya kabiri n’amanota 13, ikaba yazamukanye na Unity FC ya kabiri n’amanota 10, Etoile del’Est yasoreje ku mwanya wa gatatu n’amanota 7 mu gihe Intare FC zifite 3.
11 Intare FC yabanje mu kibuga
11 Unity FC yabanje mu kibuga
Nzabanita David Saibadi, umutoza mukuru wa Unity FC ari na we uyizamuye mu cyiciro cya mbere
I buryo hari Paul, umuyobozi wa Unity FC
Niyitanga Desire, komiseri wa Komisiyo y’amarushanwa yari kuri uyu mukino
Abakinnyi ba Unity FC bishimira kuzamuka mu cyiciro cya mbere
Nsabi yishimana n’umuvandimwe we ukinira Unity FC











































































/B_ART_COM>