UNILAK Kigali yatsinze RP Ngoma igera muri 1/4 cy’amarushanwa ya za Kaminuza (AMAFOTO 150)

Kaminuza ya UNILAK Kigali yatsinze RP Ngoma ibitego 3-2 ihita ikatisha itike ya 1/4 cy’irushanwa rihuza amashuri makuru na za kaminuzam, Varisty League.

Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 25 Mata 2026 ku Kicukiro ku kibuga cya RP Kigali.

Umukino ubanza wabereye i Ngoma, amakipe yombi yari yanganyije 3-3.

Igice cya mbere cyarangiye RP Ngoma ariyo iyoboye uyu mukino wo kwishyura kuko yari ifite ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, UNILAK Kigali yakoze impinduka zitandukanye zayifashije kwishyura ibitego 2 ndetse itsinnda n’icya gatatu, ikomeza ku kinyuranyo cy’ibitego 6-5.

Amakipe umunani azakina 1/4 cy’Imikino ihuza za Kaminuza zo mu Rwanda yose yamaze kumenyekana nyuma y’imikino yo kwishyura.

EAUR Nyagatare yatsinze RP Musanze ibitego 4-0 (agg 5-1), EAUR Kigali yatsinze na INES Ruhengeri ibitego 3-2 (agg 8-3), Mount Kigali yatsinze CUR 2-1 (agg 4-2) naho ULK Polytechnic inganya na UR Rwamagana 0-0 (agg 1-1).

RP Gishari yatsinze RP Karongi ibitego 3-1 (agg 4-3), UR Huye itsinda ULK Kigali penaliti 4-3 zanganyije ubusa ku busa, naho UNILAK Nyanza itsindwa na UTAB ibitego 2-1 (agg 4-2).

UNILAK Nyanza izahura na EAUR Nyagatare, EAUR Kigali ihure na ULK Polytechnic, Mount Kigali izahura na UNILAK Kigali naho UR Huye ihure na RP Gishari.

Imikino ya kimwe 1/4 iteganyijwe tariki 2-3 Gicurasi 2026.

11 RP Ngoma yabanje mu kibuga

11 UNILAK Kigali yabanje mu kibuga

Igice cya mbere cyarangiye RP Ngoma ifite ibitego 2-0

I bumoso hari Ngaboyisonga Patrick ukuriye abanyeshuri muri ULK Kigali yishimira intsinzi y’ikipe ye yishyuye ibitego 2 yari yabanjwe, ikanongeramo ikindi cy’intsinzi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo