Undi mwaka w’impfabusa? Kiyovu Sports ishobora kubura byose nk’ingata imennye!

Icyizere cy’Abayovu cyo kongera kwegukana igikombe nyuma y’imyaka 29 cyaba kigiye kuraza amasinde? Cya gikombe Mvukiyehe Juvénal yavugaga ni icy’iyi Shampiyona cyangwa dutegereze umwaka utaha?

Igitego Nshimyumuremyi Gilbert yatsinze ubwo izuba ryarengaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Kabiri, cyaraje nabi abafana ba Kiyovu Sports bari baje kuyishyigikira n’abandi bakurikiraniraga hafi ibiri kuba bari mu mirimo itandukanye.

Yego ni ko byagenze, Kiyovu Sports yahabwaga amahirwe, Kiyovu Sports yashimwaga na benshi, igatakagizwa na buri wese ko ifite ubushobozi bwo kwegukana buri gikombe gicaracara mu Rwanda yaraye isezerewe mu Gikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsindirwa i Kigali na Marines FC ibitego 2-1 bikaba 2-2 mu mikino yombi ya 1/8.

Gusezererwa rugikubita kw’iyi kipe yo ku Mumena byabaye nk’imvura igwa idahinze, ariko hari amakuru avuga ko umwuka atari mwiza mu rwambariro rw’iyi kipe nubwo umutoza Haringingo Francis yavuze ko nta kibazo kirimo.

Kuri we, ngo abakinnyi batanze ibyo bafite habura amahirwe. Ati “Twabuze amahirwe gusa, mu mupira bibaho, ushobora kubona amahirwe yo gutsinda ntuyabyaze umusaruro, ikipe yateye mu izamu kabiri ibona ibitego. Ni ko bimera, sinavuga ko Kiyovu Sports iri kumanuka.”

Kiyovu Sports yaba igiye kubura byose nk’ingata imennye, igategereza umwaka wa 30?

Ubwo Mvukiyehe Juvénal yatorerwaga kuyobora Kiyovu Sports mu myaka ibiri ishize, yijeje abakunzi bayo igikombe.

Iyi kipe yashoye akayabo mu mwaka wa mbere ariko yisanga mu makipe umunani ya nyuma arwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Muri uyu mwaka wa kabiri, na bwo haguzwe abakinnyi benshi barimo Pinoki Vuvu Patsheli bivugwa ko yatanzweho miliyoni 90 Frw nubwo ntawabonye inyemezabwishyu ayo mafaranga yishyuriweho kuri uwo mukinnyi bamwe batibuka na nimero yambara.

Kiyovu Sports yasezerewe mu Gikombe cy’Amahoro nyuma y’iminsi ine gusa itsinzwe na Gasogi United bigatuma itakaza umwanya wa mbere muri Shampiyona.

Bamwe bazakubwira ko APR FC itajya ikora amakosa nk’ayabaye mu 2018/19 ubwo yatakagaza igikombe kuri mukeba Rayon Sports, ndetse nta minsi itatu ishize Chairman wayo, Lt Gen Mubarakh Muganga, avuze ko “Abakinnyi tubategeka gutsinda, kuba bari ku mwanya wa mbere, n’ubundi ni wo mwanya wabo, sinzi ahubwo ukuntu bawuvuyeho.”

Yakomeje agira ati “Ubu rero barawugumaho kandi imikino ntiyoroshye, abakunzi ba APR ni ukubabwira tuti intego ni ya yindi, ni igikombe kimwe, bibiri, ibishoboka byose. Ibyo u Rwanda rwashyiraho byose bavuga ngo ni igikombe twagihatanira, abakunzi turacyaba ibyishimo ariko bisaba kugeza ku munsi wa nyuma.”

Haracyari icyizere ko byose bigishoboka mu mikino irindwi isigaye ngo Shampiyona irangire nk’uko Haringingo Francis yabibwiye abanyamakuru nyuma yo gutsindwa na Marines FC ku wa Kabiri.

Ati “Tuvuye mu Gikombe cy’Amahoro kandi tumaze imikino ibiri dutsindwa, hari hashize igihe bitatubaho, rero ni ukugerageza gukora cyane ku bakinnyi, kubategura mu mutwe kugira ngo dushobore kugaruka muri Shampiyona tumeze neza. Icyo ni cyo kintu tugiye kwitaho cyane, kubereka ko nta gikuba cyacitse kandi ko tugihatanira Shampiyona.”

Imvune n’abasifuzi byaba ari byo bisoje Kiyovu Sports?

Hari uwakwibaza niba kuba Bigirimana Abedi na Nshimiyimana Ismael ‘Picthou’ bifuzwa n’amakipe atandukanye arimo Yanga SC byaba bigira icyo byica, ariko umutoza wabo avuga ko ahubwo barushaho gukina neza.

Haringingo yemeje ko imvune ya Ngendahimana Eric wari uyoboye ubwugarizi iri mu byakomye mu nkokora cyane uko Kiyovu Sports yakinaga mu gihe kandi yemeje ko hari uburyo ikipe ye itabaniwe neza muri iyi minsi.

Ati “Umukino w’uyu munsi urasa neza n’uwa Gasogi, urebye amakosa badukorera, nta kwihanangirizwa, nta karita, ni ikibazo. Urabona ko baragerageza, sinavuga ukundi kuntu ariko tugomba kujyana na byo, ubu twamaze kubibona. Urabona ko imikino yacu iba igoye, njye navuga ko tutaba turinzwe cyane.”

Abajijwe niba abasifuzi bari kugenda ku ikipe ye, uyu mutoza yabwiye umunyamakuru ko atamusubiza ariko ari akazi kabo ko kugenda bagasesengura bakareba amakosa akorwa n’amakarita atangwa.

Kiyovu Sports ya kabiri n’amanota 50, irushwa rimwe na APR FC ya mbere, izasubira mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 24 Mata, yakira Mukura Victory Sports ya gatatu.

Kiyovu Sports yasezerewe mu Gikombe cy’Amahoro nyuma y’iminsi ine itakaje umwanya wa mbere muri Shampiyona, ishobora kubura byose nk’ingata imennye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo