Rukundo Patrick uyobora Komite nkemurampaka ya Rayon Sports yagaragaye kuri Pele Stadium yambaye umwambaro wa APR FC ku mukino iyi kipe ya gisirikare yanganyijemo na Pyramids FC 0-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.
Hari mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 kuri Pele Stadium guhera saa cyenda z’amanywa.
Rukundo Patrick yatorewe kuyobora Komite nkemurampaka ya Rayon Sports tariki 24 Ukwakira 2020 ubwo hatorwaga komite nshya iyoboye iyi kipe kuva icyo gihe kugeza ubu. Muri iyi komite ari kumwe na Kamali Mohammed (Uwungirije) na Rugamba Salvator(Umwanditsi).
Bamwe mu bafana ba APR FC baganiriye na Rwandamagazine.com bashimye iki gikorwa kuko ngo ari uburyo bwo gushyigikira ikipe ihagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ariko abafana ba Rayon Sports baganiriye na Rwandamagazine.com bo bavuze ko ari igisebo kuba umuyobozi muri Rayon Sports yakwambara umwenda w’ikipe ’mukeba’.
Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports , ku rubuga rwe rw Twitter yakoresheje amafoto ya Rukundo Patrick yambaye uwo mwambaro, yongeraho ngo ’Inda nini tuyime amayira’.
Rukundo Patrick kandi yahoze ari umubitsi wa Rayon Sports muri Komite yayoborwaga na Gacinya Chance Dennis.
Sadate Munyakazi ku rubuga rwe rwa Twitter avuga kuri Rukundo Patrick
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE