Umuyobozi wa Skol yashyiriyeho intego Rayon Sports WFC

Nyuma yo kubona imikinire myiza y’ikipe y’abagore ya Rayon Sports ndetse n’uburyo bamaze kugira abafana, Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert yamaze kubashyiriraho intego mu gihe baba begukanye igikombe cy’Amahoro cyangwa icya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Hari nyuma y’umukino w’igikombe cy’Amahoro batsinzemo Macuba WFC 6-0 kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023.

Rayon Sports yatsindiwe n’abakinnyi 3: Imanizabayo Florence watsinze ibitego 2, Judith Atieno atsinda 2 ndetse na Mukeshimana Dorothée uheruka kuza muri iyi kipe atsinda ibitego 2.

Ivan Wulffaert , umuyobozi wa Skol wari kuri uyu mukino, mu rwego rwo gukomeza gutera ingabo mu bitugu iyi kipe iri gukina icyiciro cya kabiri mu bagore, yababwiye ko nibaramuka batwaye igikombe cy’amahoro bazahabwa Miliyoni eshatu (3.000.000 FRW). Kugera ku mukino wa nyuma byonyine bazahita bahabwa Miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Indi ntego bashyiriweho ni uko nibaramuka batwaye igikombe cy’icyiciro cya kabiri bazahabwa nabwo Miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Umukino wo kwishyura Rayon Sports izakirwamo na Macuba WFC uteganyijwe ku wa gatatu tariki 22 Gashyantare 2023 i Nyamasheke.

Muri Shampiyona, Rayon Sports WFC izagaruka mu kibuga ku cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023 mu Nzove bakira Bridge WFC guhera saa munani. Umukino ubanza mu mikino yo kwishyura, Rayon Sports WFC yari yanyagiye Gatsibo WFC 8-0.

REBA HANO ANDI MAFOTO UTABONYE YARANZE UMUKINO RAYON SPORTS YANYAGIYEMO MACUBA WFC 6-0

Ivan Wulffaert (i bumoso) , umuyobozi wa Skol wari kuri uyu mukino yahise ashyiriraho ikipe y’abagore ba Rayon Sports intego mu gihe baba begukanye igikombe cy’Amahoro cyangwa icya Shampiyona

Ikipe y’abagore isigaye ifite abafana banazana ingoma ku kibuga kubashyigikira...Abo muri Gikundiro Forever bari kuri uyu mukino bitwaje n’ingoma

PHOTO: Tuyizere Fabrice

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo