Umuvugizi wa Rayon Sports ashobora guhagarikwa imyaka 2

Nyuma y’uko Rayon Sports ifatiwe ibihano binyuranye kubera kutitabira irushanwa ry’intwari rya 2020, umuvugizi wayo, Nkurunziza Jean Paul na we ashobora guhagarikwa imyaka 2 atajya mu buyobozi bw’ikipe.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gashyantare 2020 nibwo habaye inama ya Komite nyobozi y’ Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ari nayo yafatiwemo imyanzuro inyuranye yo guhana ikipe ya Rayon Sports yanze kwiitabira irushanwa ry’Intwari rya 2020.

Umwanzuro wa mbere wafatiwe ikipe ya Rayon Sports harimo ko igomba kumara umwaka idakina umukino wa gishuti ku butaka bw’u Rwanda haba cyangwa kugira uwo yitabira hanze y’u Rwanda , kwishyura ibihumbi magana atatu ndetse no kuba umwaka utaha itazitabira irushanwa ry’Intwari no mu gihe yarangiza mu makipe 4 ya mbere.

Hakurikijwe irihe tegeko ngo hahanwe ikipe ya Rayon Sports ?

Ubwo hatorwaga amategeko yari kugenga irushanwa ry’Intwari rya 2020, ingingo yasozaga yavugaga ko amategeko atari muyavuzwe, hatangajwe ko hazitabazwa agenga amarushanwa ya FERWAFA mu gihe haramuka habaye ikibazo gikenera gukemurwa n’amategeko.

Ingingo ya 60, mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, ivuga ibihano byinshi bitandukanye bishobora gufatwa na komite nyobozi ya FERWAFA , komite y’abanyamategeko cyangwa se abashinzwe gutegura amarushanwa mu gihe haba habaye ikibazo gikenera gufatirwa ibihano abakinnyi, abayobozi, ikipe , abasifuzi , abafana, abatoza cyangwa itsinda ry’amakipe.

Muri ibyo bihano harimo n’icyo kuba ikipe yahagarikwa gukina imikino ya gishuti mu gihugu cyangwa hanze yacyo ndetse n’icyo kuba ikipe yabuzwa kwitabira igikombe cyangwa kuba yagikurwamo.

Ibihano binyuranye komite nyobozi ya FERWAFA ishobora gufata bikubiye mu ngingo ya 60 yagendeweho hahanwa Rayon Sports

Umuvugizi wa Rayon Sports na we ashobora guhanwa

Nubwo ibi bihano byamaze kugezwa ku ikipe ya Rayon Sports ndetse bihita bitangira kubahirizwa, uwahaye amakuru Rwandamagazine.com ndetse uzi neza ibyavugiwe muri iyi nama, yadutangarije ko n’umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul ashobora guhanwa.

Tumubajije icyo yaba azira, yadutangarije ko Komite nyobozi ya FERWAFA atariyo izamuhana ahubwo yanzuye kohereza ikibazo cye mu kanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA.

Ati " We ntabwo bamuhannye ahubwo hanzuwe ko ikibazo cye gishyikirizwa akanama ka ’Discipline’ ka FERWAFA kuko we ari umuntu ku giti cye, hanyuma hazasuzumwe niba ibyo yavuze ari ikosa cyangwa atari ikosa."

Ubwo Rayon Sports yatangazaga ko yikuye mu irushanwa ry’Intwari rya 2020, Nkurunziza Jean Paul aganira n’itangazamakuru yumvikanye avuga ko Komite ya FERWAFA atari abafatanyabikorwa ahubwo ari ’abakozi babo’.

Icyo gihe yagize ati " FERWAFA ntabwo ari umufatanyabikorwa wacu, FERWAFA ni abakozi bacu , bariya mubona...comite executive (komite nyobozi), umunyamabanga wayo Regis..."

Uwahaye amakuru Rwandamagazine.com yakomeje avuga ko umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ayo magambo asa nkaho avugira abanyamuryango ba FERWAFA kandi ngo nyamara ari ikosa ,kuko ataribo avugira kuko batabimutoreye.

Ati " Ikosa nirimuhama, ashobora guhanishwa igihano gito cy’amezi atandatu atagaragara mu buyobozi bw’ikipe , ahubwo ari umufana usanzwe, gusa ntigishobora kurenza imyaka ibiri. Byose bizaterwa n’uko akanama gashinzwe imyitwarire kazabyigaho kuko byanzuwe na komite nyobozi ko gashyikirizwa icyo kibazo."

Iri rushanwa ryitiriwe Intwari z’igihugu rya 2020, ryasojwe ryegukanywe na APR FC, Police FC iba iya kabiri, Kiyovu SC iba iya gatatu naho Mukura VS iba iya kane. Ritegurwa ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe (CHENO).

Mu mategeko yagengaga iri rushanwa ry’ubutwari ry’uyu mwaka yavugaga ko rikinwa n’abakinnyi bafite ibyangombwa bibemerera gukina Shampiyona (license) ndetse n’umubare w’abanyamahanga ukaba ari batatu nko muri shampiyona.

Rayon Sports yari mu makipe ane yabaye aya mbere muri Shampiyona ishize, yari gukina iri rushanwa ndetse igatangira ihura na Police FC .

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko iyi kipe itazitabira irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari 2020 cyatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 25 nyuma y’uko FERWAFA yanze kumva ubusabe bwayo.

Bimwe mu bikubiye mu ibaruwa Rayon Sports FC yandikiye Ferwafa , iyi kipe yasabaga ko abakinnyi bayo bafite amasezerano yari igishakira ITC (International Transfer Certificate) bakwemererwa gukina.

Rayon Sports kandi yasabaga ko abakinnyi bayo batarabona ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda (Work Permit) bari bakibishakirwa nabo bari kwemererwa gukina.

Icyo gihe Rayon Sports yasoje yibutsa FERWAFA ko umwaka ushize bemerewe gukinisha abakinnyi 3 batari bakabonye ibyangombwa, ari naho baheraga basaba ko n’ubu bakoroherezwa.

FERWAFA yafashe icyemezo cyo gusimbuza Rayon Sports mu irushanwa ry’intwari, iyisimbuza ikipe ya Kiyovu SC yari yabaye iya gatanu umwaka ushize muri Shampiyona.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(14)
  • Germaine

    Ariko narumiwe koko, hari ibintu biba ukabura icyo wongeraho rwose. Ubwo c uhagarariye abafana ba APR yavuze amagambo macye ra yewe nzaba ndora

    - 8/02/2020 - 15:39
  • Ntabana Jean

    Ese utumiwe mubukwe ntugeyo wahanwa ?? ubi ni ubudasa pee

    - 8/02/2020 - 15:49
  • Muvunyi Albert

    Jyewe ndabona bikwiye ko yahanwa kuko itigeze ihagaciro impamvu yirushamwa kuko twese tuzi agaciro k,intwari inicyo zamariye igihugu rero ndumva kutaziha agaciro nukwirengagiza ibyozakoze bikomeye

    - 8/02/2020 - 20:25
  • ######

    nrye nitwa dezir ndi bujumburu muburundi icombona nuko boreka hama uwo muyobozi warayospor akabandanya akora akazi kiwe none ibihano babifatiye ekip bica bifata uyo ?

    - 8/02/2020 - 20:34
  • ######

    Ibyo mukora byose mubishyiremo ubushishozi nubunyamwuga nibyo bizadufasha kugera kuntego

    - 8/02/2020 - 22:36
  • modeste

    genda ferwafa urihariye ufite ubudasa
    nonese izitaritabiriye igikombe cysmahoro zahanishijwe icyi? kd arirushanwa rizwi nafifa
    nonese mwebwe mwabanje mukihana mbere yoguhana rayon kumuyirusha amakosa none rayon yaberetse imbogamizi
    kucyizitakuweho
    ariko nako umuvugizi wanyu yatangaje kuriradio Rwanda ko haramacyipe byabangamira izikuye mumarushanwa yagaciro komutazihannye ahubwo komwimuye irushanwa ? gusa ibibiba bigaragaje ahomubogamiye nonese kobamwe batwohereje mozambicye mwebwe mutwoherejehe esekonumva mutwimye uburengamzira murwatubyaye mudushyizehe? reka twigire mwijuru gusa umwana ninkundi gusa nubundi mujya kubuyobozi mwerekanye inzika mufitiye rayon ngobayihaye igikombe cyamahoro mwanze gucyina final ubonye umwanya wokwitwitura ESE mwebwe mwahanishijwe icyi mutakinnye final yikombe cyamahoro Nyakubahwa umubyeyi wabanyarwanda Kagame Paul natabare umupira wamaguru wacu kuko ufite ibibazo byinshi

    - 8/02/2020 - 22:54
  • Habumugisha

    Mbega ubugome
    Jeanpiul
    Seweburiya
    YavuZenabi
    Birenz
    Ibyumuvugiz
    Wabafana
    Ba
    Apr
    Ahanaamwemurabogamye
    Peee

    - 8/02/2020 - 23:18
  • ntirenganya jmv

    Andika ubutumwa kwitabira nubirenganzira BWI kipe ntabwo hagakwiye gufata ikimezo nkiki

    - 9/02/2020 - 06:18
  • Rwanyonga

    Ndumva Ferwafa aha igambiriye kwisubiza icyubahiro.ese.umunsi abarayon banditse icyapa kinini bakavuga ko Abakozi ba Ferwafa bahagarariye inyungu za rayo donc Ari Abakozi ba rayon bizitwa icyaha!!!mbega gufana barakabya Niba Atari ukuri akaba Ari ikinyoma hazagire ujyaho amakipe atabyemeje.cga adaturutse.mu ikipe.MU magambo manini rwose Abakozi ba Ferwafa Ni Abakozi ba rayon kuko Ni umunyamuryango was ferwafa.hagakwiye guterana assembler general vuba na bwangu yoga kuri ibi bibazo by’abantu bigize ibikomerezwa batumva ko bakorera rubanda ikabakuraho icyizere.nibidafatirwa hafi ntimuzatangazwe nuko abarayon mu bwinshi bw’abakunda imikino bahagarika kuza ku bibuga bagahitamo kujya bareba gusa imikino rayon sport yakiriye.aha uhomba yaba Ferwafa n’abandi ba nyamuryango.ubutwari buraharanirwa .Merci Rayon sport kuba mwarihagazeho kiriya gihe.kandi mwarabisobanuye ko nta bakinnyi mwari.mufite .ababyirengagije bagakoresha igitugu nibasarure ingaruka zabyo.twizere ko bifahagarira aha mubarege muri FIFA ku giti cyabo.turebe uhagarikwa uwo Ari we.ntabwo urwango bafitiye equipe rwagakwiye gukururukana ngo bigere hano rwose.ni ibintu Bari kwicara bakaganiraho n’ubuyobozi bwa rayon sport.niba Kandi Hari manque a gagner ubutaha bajye bashishoza mbere yo guhubuka.mu byemezo.

    - 9/02/2020 - 11:37
  • ######

    gusa ibi birakwiriye gusa nibakature rayon irimo iricuza

    - 9/02/2020 - 11:51
  • hhhh Rwanda ngukumbuye mumyaka irimbere niba ntagikozwe mbona harabazagusenya nkuko bamwe babikoze mumyaka yashize

    Ntibivugako haramakipe runaka agomba kurikina haba neza cg nabi, niba ntarindi kosa rayon twe nkabanyarwanda tutazi

    - 9/02/2020 - 12:15
  • gilly

    hoya rwose rayon sport ntibakayirenganye abantu bategura imikino cangwa ibikombe bajye babitegurana ubuhanga niba rayon sport arabone ntanyungu irimo mukwitabira igikombe cy’Intwari ntampanvu yo kuyihana peeee kuko harimo namategeko ataba mumupira usanzwe ntiakite kungingo ziarengera gusa ngo irengagize amakipe asanzwe

    - 9/02/2020 - 13:36
  • Claude Y.

    Ntimukajye mufata abantu nkabana b’impinja ngomubajijishe uko mwishakiye! kuba Nkurunziza yavuzeko Ferwafa aritwe tuyishyiraho ntiyabeshe ubundise hatabayeho ama équipe FERWAFA yoyabaho? ntituyobewe ko bafite umujinya w’uko ntamafaranga basaruye muri ririyarushanwa naho uwahana yahana Émile wa APR n’amagamboye yuzuye urwango naho JPaul mumureke ! ubundi FERWAFA ko ari APR ikorera iRemera izabuzwa niki kubangamira Rayon ubu ko GASOGI itari mucy’amahoro yahanwe nande? ni ugushyiraho amategeko ari uko batekereje guhana nako kurenganya abobategetsi b’iRemera turabarambiwe

    - 9/02/2020 - 14:48
  • ######

    Kamarade nka ba reyo ntakundi umugabo twitore arabikemura kuko ferwafa ntisazwe pe

    - 10/02/2020 - 21:59
Tanga Igitekerezo