Umutoza w’Umunya-Misiri Ahmed Abdelrahman Adel yageze mu Rwanda aho agarutse gutoza Musanze FC yahozemo, aza azanye n’umwungiriza we mushya witwa Ibrahim.
Adel yageze mu Rwanda ahagana ku isaha ya saa cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023.
Yakiriwe na Imurora Japhet, Team Manager wa Musanze FC, Ibrahim Uwihoreye, ureberera inyungu z’uyu mutoza (Manager) n’umwe mu bafana ba Musaneze FC witwa Jotham.
Aje gusinya amasezerano na Musanze FC biteganyijwe ko azarangirana n’impera y’iyi ’saison’ ya 2022/2023 ariko ashobora kongerwa. Ni nyuma y’uko iyi kipe itandukanye na Frank Ouna uheruka kuyisezeramo kubera impamvu z’uburwayi.
Yaje azanye n’umwungiriza we mushya na we ukomoka mu Misiri wakiniye amakipe atandukanye mu gihugu cyabo mu cyiciro cya mbere ari myugariro. Yavuze ko yiteze ko azamufasha byinshi kuko akiri muto kandi afite imbere heza.
Ku bijyanye n’impamvu agarutse mu Rwanda, Adel yasubije ko byaturutse ku bigabiro yagiranye na Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC. Yongeyeho ko nta yindi kipe mu Rwanda yari kumusaba ko yayitoza ngo abyemere keretse gusa ngo Musanze FC.
Yakomeje avuga ko Musanze FC ifite ikipe nziza bityo ko atazi igituma hataboneka umusaruro.
Ahmed Adel wabaye muri Musanze FC mu 2020, yayivuyemo ajya gutoza muri Panthère du Ndé yo muri Cameroun. Yatoje kandi mu bihugu birimo Libya na Oman. Yaherukaga muri Gasogi United batandukanye ku bwumvikane mu kwezi k’Ukwakira 2022.
Yazanye na Ibrahim (i bumoso) uzamwungiriza...Hagati hari Imurora Japhet, team manager wa Musanze FC
Ibrahim Uwihoreye ukurikirana inyungu z’uyu mutoza, na we yari yaje kumwakira
/B_ART_COM>