Umutekano wakajijwe bikomeye ku mukino Paris Saint-Germain ikinira muri Israël

Ingamba zikomeye z’umutekano zitigeze zibaho ku bibuga by’umupira w’amaguru zashyizweho n’Ikipe ya Maccabi Haïfa ku mukino wa UEFA Champions League yakiramo Paris Saint-Germain kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Nzeri 2022.

Umuvugizi wa Maccabi Haïfa yatangaje ko "Abashinzwe umutekano ku kibuga 1000 n’abapolisi 350 bateganyijwe kuri uyu mukino ndetse amatike azarebwa inshuro ebyiri."

Dudu Bazak yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mbere y’umukino wa UEFA Champions League uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu saa Tatu z’ijoro.

Yasabye abafana "kuza kare kugira ngo babashe kwinjira neza bamaze kureberwa amatike ubugira kabiri no kuza bambaye amabara y’icyatsi" yambarwa na Maccabi Haïfa.

Paris Saint-Germain ibarizwamo abakinnyi bakomeye kandi bakunzwe cyane ku Isi harimo Lionel Messi, Neymar na Kylian Mbappé.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo