Umusifuzi Mugabo yarushinze n’umukobwa bakundanye imyaka 8 (AMAFOTO)

Umusifuzi wo ku ruhande, mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Mugabo Eric yarushinze na Muhoza Monique bamaze imyaka 8 bakundana.

Tariki 9 Ugushyingo 2019 nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi.

Kuri iki cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019 nibwo basezeranye imbere y’Imana muri Paroise ya Saint Pierre Cyahafi ku Kimisagara.

Mugabo Eric yatangarije Rwandamagazine.com ko bashimira Imana kuba yarababashishije gukomeza gukundana muri iyo myaka yose.

Ati " Gukundana imyaka 8 ni ikintu abantu bumva ko kigoye ariko navuga ko Imana ariyo yabitubashishije. Hari benshi bakundana ariko bikagera igihe runaka bagatandukana batabashije kugera ku ntego bihaye yo kubana. Twe turashimira Imana yaduhaye kurinda isezerano twari twariyemeje ryo kurushinga."

Iyo ubajije Mugabo icyatumye ahitamo Monique mu bandi bakobwa, agusubiza ko ngo ari umuntu ufite imico myiza.

Ati " Monique ni umuntu udasanzwe, wubaha, ufite imico myiza, ugira intego ariko ikirenze kuri ibyo akaba ukunda gusenga kandi akubaha Imana....ibyo byose byatumye muhitamo ngo tuzabane akaramata. No kuba yaremeye ko dutegereza iyi myaka 8 nacyo ni ikintu namukundiye cyane."

Mugabo Eric yatangiye gusifura muri 2010. Yahereye muri Shampiyona y’abagore (2010-2011). Hagati ya 2011 na 2014 yasifuraga mu cyiciro cya kabiri. Kuva muri 2015 kugeza n’ubu asifura mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Kuva muri 2013 (ubwo yari arangije Kaminuza mu ishami rya Siporo mu cyahoze ari KIE), Mugabo Eric yahise ajya kwigisha Siporo mu ishuri rya Fawe Girls School riherereye ku Gisozi kugeza muri uyu mwaka wa 2019.

Basezeranye kubana akaramata nyuma y’imyaka 8 bari bamaze bakundana

Ibyishimo byari byose ku munsi w’ubukwe bwabo

Abasifuzi bagenzi be bamugeneye impano

PHOTO: ZOOM Innovation

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo