Umurundi uvuye muri Afurika y’Epfo ari mu igeragezwa muri Rayon Sports

Rutahizamu ukomoka mu Burundi, Kevin Ndayisenga wakinaga muri Afurika y’Epfo muri Jomo Cosmos yatangiye igerageza muri Rayon Sports.

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukuboza 2018 nibwo Kevin Ndayisenga yakoze imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports. Ni imyitozo yatangiye itinze cyane kuko abakinnyi bose ba Rayon Sports babanje kugirana inama n’ubuyobozi bwayo yamaze amasaha agera kuri ane.

Ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe nibwo imyitozo ya Rayon Sports yari itangiye mu Nzove. Abakinnyi bakoze imyitozo yoroheje yo kunanura imitsi, ubundi bigabanyamo 2 bakina hagati yabo.

Nubwo nta mwanya munini iyi myitozo yamaze, Kevin Ndayisenga yagaragaje ko ari umukinnyi w’ingufu, uzi gusaba umupira ndetse akanamenya gukinisha ubwenge mu gihe agana izamu.

Nyuma y’imyitozo, Kevin Ndayisenga yatangarije umunyamakuru wa Rwandamagazine.com ko atagira icyo atangaza ahubwo ngo akaba yifuza kuzavuga ibimwerekeye byose ndetse gahunda ye ku wa 3 ubwo Rayon Sports izaba isubukuye imyitozo.

Kevin Ndayisenga bakunda guhimba Dambo ni rutahizamu wahoze mu ikipe ya Jomo Cosmos yo muri Afurika y’Epfo.

Hagati ya 2011-2014 yakinaga muri Atlético Olympic FC y’i Burundi. 2014–2016 yakiniraga Bujumbura City. 2016-2017 yakiniraga Jomo Cosmos yo muri Afurika y’Epfo.

Kevin Ndayisenga watangiye igeragezwa muri Rayon Sports

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • Rubandangabo eric

    Nibyiza cyane nuko dukeneye barutahizamu

    - 25/12/2018 - 07:14
  • ahahaha

    Ndabona yawukina nyamara afite n’ibigango.
    Njye ndumva twamufata, WABONA ATUBEREYE NKA PIERROT byari byananiye hirya no hino maze yaza TUKAMUPFUBURA akavamo igifaru (nubwo yagiye atwihenuyeho ariko niko bigenda ikitemwa muntu kibagirwa vuba) .
    Naze tumupfubure ntitwapfubuye bake. Muzabaze ibikona bikunze gupfubya abana b’abanyarwanda baza muri Gikundiro bagapfubuka.

    - 25/12/2018 - 09:38
  • m

    ese buriya nta ba myugariro bakeneye??????

    - 25/12/2018 - 20:43
  • Manuco

    Nuko ye mupfubure rwose muri abapfubuzi beza na YANNICK mbona mwaramupfubuye neza!!!
    Ariko Igikona kibaba mumitwe yeeee kizabatera muzunga nimutagifasha hasi

    - 25/12/2018 - 22:14
  • ######

    Ariko muransetsa cyane pe! ariko uje wese muri rayon abazi gusaba ballon bikarangirira mukuyisaba? ngo akinisha ubwenge abandi c bo bakinisha ubucucu? nabavuye Bresile nuko mwabatakaga. ariko ubundi bagiye bazana umukinnyi uzwi ayo mageragezwa navuga iki?

    - 25/12/2018 - 22:19
  • Fahd

    Nyamara ikipe iraza kuzuza barutahizamu bumurongo

    - 26/12/2018 - 06:35
Tanga Igitekerezo