Umurenge wa Runda wegukanye igikombe mu bukangurambaga bwo kwirinda SIDA (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, Umurenge wa Runda wegukanye igikombe cyahatanirwaga mu bukangurambaga bwo kurwanya Virusi itera Sida utsinze uwa Gacurabwenge 2-1 ku mukino wa nyuma wasozaga iyi gahunda yaberaga mu karere ka Kamonyi.

Iyi mikino yateguwe n’umuryango utegamiye kuri Leta wa FXB (François Xavier Bagnoud) Rwanda Ku bufatanye n’ Akarere ka Kamonyi , ku nkunga ya Global Fund binyuze mu mushinga wa NSP-HIV/TB.

Ni mu bukangurambaga bwo kwirinda Virusi itera Sida, gukumira ibiyobyabwenge, inda z’imburagihe n’ubuzererezi mu rubyiruko.

Ni imikino yahuje imirenge yo mu Karere ka Kamonyi aho FXB naho ifite ibikorwa. Muri 1/2, hageze imirenge ya Musambira, Rukoma, Gacurabwenge na Runda.

Musambira na Rukoma zari zatsindiwe muri 1/2 nizo zabanje mu kibuga zihatanira umwanya wa 3. Ni umwanya wegukanywe na Rukoma itsinze Musambira kuri Penaliti 4-2 nyuma y’uko iminota isanzwe yari yarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Umukino wa nyuma wahuje Umurenge wa Runda na Gacurabwenge, warangiye Runda yegukanye igikombe itsinze ibitego 2-1.

Uretse imikino y’umupira w’amaguru, ku kibuga habaga hari amahema aho abantu bisuzumishaga ku bushake virusi itera Sida, ndetse abagore bakeka ko baba barasamye nabo bagapimirwa ubuntu.

Muri ubu bukamngurambaga hapimwe ubwandu bwa Virusi itera SIDA abantu 160 habonekamo abantu 2 bafite ubwandu bunshya.

Dr Nahayo Sylvere, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wari umushyitsi mukuru yashimye uburyo bukangurambaga bwagenze ndetse ashimira ababwitabiriye bose.

Yavuze ko kuba bwaranyujijwe mu mikino y’umupira w’amaguru aribwo buryo butuma urubyiruko rubasha kwitabira ku bwinshi, bukumva ubutumwa bwateguwe.

FXB Rwanda, ni umushinga utegamiye kuri Leta ugamije kurandura ubukene mu baturage, ubinyujije mu muryango no kurengera uburenganzira bw’umwana.

Uyu muryango ukorera mu turere 13 mu Rwanda, wiyemeje kurwanya ubukene n’imizi yabwo, Gushimangira uburenganzira bw’abana ku kubaho, gukura no kujya imbere; Gushyigikira urubyiruko ubicishije mu
mishinga y’amajyambere; no Gushyigikira uburezi n’imibereho myiza y’abaturage.

11 Umurenge wa Rukoma wabanje mu kibuga

11 Umurenge wa Musambira wabanje mu kibuga bahatanira umwanya wa 3

Uyu musaza yashimishije benshi ubwo yahabwaga umwanya ngo yogeze uko umukino uri kugenda

Umuganga asobanura serivisi ziri gutangirwa muri ubu bukangurambaga

Musambira na Rukoma bakijijwe na Penaliti, umunyezamu wa Rukoma akuramo penaliti 2

11 Umurenge wa Runda wabanje mu kibuga