Umurenge Kagame Cup:Masaka yatsinze Kimonyi mu mukino ubanza wa 1/4 (AMAFOTO 150)

Ikipe y’Umurenge wa Masaka ihagarariye Umujyi wa Kigali yatsinze Umurenge wa Kimonyi uhagarariye Intara y’Amajyaruguru 2-1 mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Umurenge Kagame Cup.

Ni umukino wabereye kuri Tapis rouge i Nyamirambo kuri uyu wa kabiri tariki 6 Gicurasi 2026. Umurenge wa Kimonyi niwo wari wabanje gutsinda igitego mu minota ya mbere y’umukino. Masaka yacyishyuye kuri Penaliti, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1.

Igitego cy’intsinzi cya Masaka cyabonetse ku munota wa 7 w’inyongera. Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 13 Gicurasi 2026 kuri Stade Ubworoherane.

11 Umurenge wa Masaka wabanje mu kibuga

11 Umurenge wa Kimonyi wabanje mu kibuga

Amakipe yombi afata ifoto n’abayobizi bitabiriye uyu mukino

Kimonyi niyo yafunguye amazamu mbere

Umwe mu mpanga zikinira Umurenge wa Masaka niwe watsinze igitego cyo ku munota wa nyuma cyahesheje itsinzi Umurenge wa Masaka

Kalinda Jean De Dieu (wambaye umupira w’umukara), Team Manager w’ikipe y’Umurenge wa Masaka


Nduwayezu Alfred, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka yabashimiye ko bamuhesheje Ishema ndetse abizeza kuzakomeza kubashyigikira nubwo yimuriwe mu wundi Murenge

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine yashimiye abakinnyi uburyo bishyuye igitego babanjwe, bakanatsinda

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Mme. Martine Urujeni yijeje Umurenge wa Masaka ko bazakomeza kubashyigikira nk’Umurenge uhagarariye Umujyi ndese abashimira ko bawuhesheje ishema mu mukino ubanza

Umutoza wa Masaka yasabye abafana kuzongera bakababa inyuma mu mukino wo kwishyura

Kapiteni wa Masaka yashimiye abayobizi uburyo bakomeje kubaba hafi, abizeza kutazabatenguha

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo