Mu mikino isoza irushanwa ry’Imiyoborere Myiza ‘Umurenge Kagame Cup’ ry’uyu mwaka yabereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba , niwo wegukanye umwanya wa gatatu w’iri rushanwa mu Bagore utsinze uwa Mbogo wo mu Karere ka Rulindo 3-0.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Kamena 2026, habaye imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu mu irushanwa rya ‘Umurenge Kagame Cup 2026’ mu mupira w’amaguru mu byiciro byombi.
Ibyo wamenya ku Murenge wa Gatore
Gatore ni Umurenge uri ku marembo y’Akarere ka Kirehe.
Ni umurenge ufite ubukungu bushingiye ku buhinzi bw’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi.
Gatore kandi ifite ubukungu bushingiye ku buhinzi bwa Kawa aho ufite inganda zitunganya kawa. Ni Umurenge uteye imbere ku buhinzi bw’urutoki cyane. Niho habarizwa ishuri ry’icyitegererezo ry’Akagera international.
11 Umurenge wa Gatore wabanje mu kibuga
11 Umurenge wa Mbogo wabanje mu kibuga
Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere mu Karere ka Kirehe yari yaje gushyigikira ikipe ihagarariye Akarere kabo
Emma Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yarebye uyu mukino
PHOTO:RENZAHO Christophe
























































































































/B_ART_COM>