Umurenge Kagame Cup:Amafoto 150 utabonye Kimonyi yegukana igikombe cy’Intara y’Amajyaruguru

Ikipe y’Umurenge wa Kimonyi wo mu Karere ka Musanze niyo izahagararira Intara y’Amajyaruguru ku rwego rw’igihugu mu mupira w’amaguru nyuma y’uko itsinze Umurenge wa Base wari uhagarariye Akarere ka Rulindo 4-1 ukegukana igikombe ku rwego rw’Intara.

Ni umukino wabereye kuri Stade Ikirenga i Shyorongi ku cyumweru tariki 29 Werurwe 2026 guhera saa munani. Ni umukino wabanjirijwe n’uw’abagore, wahuje Umurenge wa Mbogo (Akarere ka Rulindo) watsinze uwa Gataraga (Musanze) 1-0.

Imurora Japhet winjiye asimbuye agahindura umukino, atsinda igitego kimwe anatanga umupira wavuyemo igitego

Yashimiye Tuyishimire Placide, Perezida w’icyubahiro w’iyi kipe wari waje kuyishyigikira

Ibyishimo byari byinshi kuri Mabe ukuriye ikipe y’Umurenge wa Kimonyi

Umurenge wa Mbogo (Akarere ka Rulindo) niwo uzahagararira Intara y’Amajyaruguru mu bakobwa

Igikombe bagishyikirije Tuyishimire Placide, Perezida w’icyubahiro w’iyi kipe y’Umurenge wa Kimonyi

Amakipe yitwaye neza mu mikino y’Intoki nayo yahembwe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi yishimira igikombe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo