Ikipe y’Umurenge wa Jabana yamaze kugera ku mukino wa nyuma mu irushanwa Umurenge Kagame Cup nyuma yo gutsinda Umurenge wa Kimonyi ibitego 3-1 mu mukino wa kimwe cya kabiri wabereye i Shyorongi kuri uyu wa kabiri tariki 27 Gicurasi 2025.
Wari umukino wa kimwe cya kabiri wahuje iyi Mirenge yazamutse ihagarariye Intara. Jabana yazamutse ihagarariye Umujyi wa Kigali naho Umurenge wa Kimonyi uhagarariye Intara y’Amajyaruguru.
Icyakomezaga uyu mukino ni uko umwaka ushize iyi Mirenge nabwo yari yahuriye muri kimwe cya kabiri, Umurenge wa Kimonyi usezerera Umurenge wa Jabana.
Umukino watangijwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo (DEA), Bayasese Bernard ndetse na Mayor w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien.
Umukino wa nyuma uzahuza Umurenge wa Jabana n’Umurenge wa Mbazi yo yasezereye Bwishyura iyitsinze ibitego 2-1. Ni umukino uzabera i Musanze tariki 15 Kamena 2025.
Ni ku nshuro ya mbere Umurenge wa Jabana ugeze ku mukino wa nyuma w’aya marushanwa. Umwaka ushize Jabana yabaye iya kane batsinzwe n’Umurenge wa wa Nyarugenge ku mwanya wa gatatu 1-0.
Perezida w’ikipe ya Jabana , Uwuzuyinema Frank ubwo umukino wari ugiye gutangira...Yibazaga niba Kimonyi yongera kubakuriramo ku kibuga cya Shyorongi yabakuriyemo muri 1/2 umwaka ushize
I bumoso hari Mapuwa ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba Jabana
Abakinnyi Kimonyi yabanje mu kibuga
Abakinnyi Jabana yabanje mu kibuga
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo (DEA), Bayasese Bernard atangiza umukino
Mayor w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yagaragaje ko asanzwe azi kuwuconga
Imurora Japhet na Akite bakinnye mu cyiciro cya mbere, bari bahatanye bashaka guhesha Ishema imirenge yabo
Kabura Muhamoud, Kapiteni wa Jabana yatsinze ibitego 2 muri 3 batsinze
Guillaume Nyekondo, umutoza mukuru wa Jabana agerageza guha amabwiriza abakinnyi be
Ange Ntiranyibagirwa, Visi Perezida w’ikipe ya Jabana yishimira kugera ku mukino wa nyuma
Urugeni Martine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza yishimira intsinzi ya Jabana ubu ihagarariye Umujyi wa Kigali ikaba igeze ku mukino wa nyuma
Shema Jonas, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana yari yasazwe n’ibyishimo
/B_ART_COM>