Umunyezamu Simon Tamale ukomoka muri Uganda yamaze gutangira imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports yasinyiye kuyikinira mu gihe cy’umwaka umwe.
Simon Tamale w’imyaka 28 wakiniraga ikipe ya Maroons FC muri Uganda yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe azageza mu mpeshyi ya 2024, avuye mu ikipe ya Maroons Fc yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda.
Imyitozo ye ya mbere yayikoze kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga 2023.
Uyu munyezamu mu mwaka w’imikino asoje mu ikipe ya Maroons FC yakinnyemo imikino 23, ikipe ye itsindwamo ibitego 11 gusa, mu gihe muri iyo mikino 23 yakinnye 13 muri yo yayirangije nta gitego kinjiye mu izamu rye.
Ku wa Gatatu tariki 28 Kamena ni bwo Simon Tamale yumvikanye na Rayon Sports ko azayikinira, mu gihe yanifuzwaga n’ikipe ya Mukura VS yo mu karere ka Huye.
/B_ART_COM>