Ikipe ya Rayon Sports irimo abakinnyi babiri bari mu igeragezwa, yasubukuye imyitozo yitegura imikino y’Igikombe cy’Intwari giteganyijwe mu cyumweru gitaha, ndetse n’imikino yo kwishyura ya Shampiyona izasubukurwa tariki ya 7 Gashyantare 2025.
Imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri, yari yitabiriwe n’abakinnyi batanu bashya ariko babiri ni bo baje kwemererwa n’Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho, gukorana n’abandi basanzwe muri iyi kipe.
Aba bakinnyi bombi basatira izamu ni Raymond Lolendi Ntaudyimara ukomoka muri Tanzania mu gace ka Zanzibar wakiniraga ikipe ya JKT na Ntamba Musikwabo Malick wavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yakinaga mu ikipe ya Kabasha.
Nyuma y’imyitozo, Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Robben, yavuze ko nta kinini yavuga kuri aba bakinnyi, ariko ko uko byagenda kose bizarangira ikipe ye iguze rutahizamu.
Ati “Uyu munsi hari abakinnyi mwabonye baje mu igeragezwa kandi ntabwo ari bishya kuri Rayon Sports. Ba Bokota, Kasirye, Onana bose bagiye bakora igeragezwa bikarangira bavuyemo abakinnyi bakomeye.”
“Rayon Sports ikeneye rutahizamu kandi izamugura, gusa ntituzahubuka ngo dutange amafaranga menshi, dupfe kugura nka bamwe bagura ibibiribiri.”
Umuvugizi wa Rayon Sports iyoboye shampiyona, yanavuze ko biteguye neza imikino y’Irushanwa ry’Intwari aho bazahura na Police FC, atangaza ko icyifuzo cyabo ari uko bahura na APR FC ku mukino wa nyuma.
Ati “Twiteguye neza iri rushanwa gusa turifuza kuzahura n’ikipe imwe tujya duhangana tukongera guhurira kuri Stade Amahoro.”
“Turayisaba izadufashe ntitsindwe na AS Kigali kuko ijya iyishobora, ubundi twongere duhurire kuri Stade Amahoro.”
Mu irushanwa ry’Intwari rya 2025, Ikipe ya Rayon Sports yasoje imikino ibanza ari iya mbere, izahura na Police FC ya kane mu gihe APR FC ya kabiri izisobanura na AS Kigali mu mikino yombi iteganyijwe tariki 28 Mutarama 2025.
Amakipe abiri azitwara neza azahurira ku mukino wa nyuma ku Munsi w’Intwari, tariki ya 1 Gashyantare 2025, aho nta gihindutse uzakinirwa kuri Stade Amahoro.
Ntamba Musikwabo Malick wavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Raymond Lolendi Ntaudyimara ukomoka muri Tanzania mu gace ka Zanzibar wakiniraga ikipe ya JKT
/B_ART_COM>