Irushanwa ryo gusiganwa mu modoka rya "Rwanda Mountain Gorilla Rally" riba ku ngengabihe ya Shampiyona ya Afurika rigiye kuba ku nshuro ya 22 guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Nzeri kugeza ku Cyumweru, tariki ya 25 Nzeri 20222.
Ku munsi waryo wa mbere, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri, hateganyijwe ibirori byo gufungura isiganwa ku mugaragaro guhera saa Munani, bikaza gukurikirwa na “Super Stage” saa Cyenda kuri Kigali Convention Centre aho imodoka ziba zisiganwa ari ebyiri ebyiri.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Nzeri, Rwanda Mountain Gorilla Rally izerekeza mu Bugesera; Gako, Gasenyi, Nemba na Ruhuha naho ku Cyumweru, tariki ya 25 Nzeri, basiganwe Kamabuye na Gako.
Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 22, ryaherukaga kuba umwaka ushize wa 2021 aho ryatwawe n’Umunya-Kenya Carl Tundo, rizitabirwa n’abasiganwa bava mu bihugu bitanu bya Afurika aribyo u Rwanda, Kenya, u Burundi, Uganda na Zambia.
Ryitezwemo imodoka 26 ndetse ni isiganwa rizaba ririmo guhangana gukomeye cyane cyane ku ba pilote bahatanira Shampiyona ya Afurika kandi bakomeye cyane bafite n’imodoka zikomeye.
Imodoka 26 zitezwe mu Isiganwa rya "Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022" ritangira kuri uyu wa Gatanu, rikazasozwa ku Cyumweru.@MotorsportRw pic.twitter.com/8Mv31Ki0PY
— rwandamagazine.com (@rwanda_magazine) September 23, 2022
Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 izaba yiganjemo imodoka zo mu bwoko bwa R5 zibica bigacika kuri ubu butaka bwa Afurika ndetse no hanze yabwo.
Mu Karere ka Bugesera, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru , isiganwa rizajya ritangira saa Tatu za mugitondo.
Mu mwaka ushize wa 2021, mu modoka 15 zo mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda n’Afurika y’Epfo zatangiye isiganwa, 11 zirimo eshanu z’Abanyarwanda ni zo zabashije gukina uduce twose uko twari 12.
Abanyarwanda Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude batwaye Rwanda Mountain Gorilla Rally mu 2019, mu mwaka ushize basoreje ku mwanya wa kane, imbere y’Abarundi Din Imtiaz na Alain Rukundo babaye aba gatanu.
Carl Tundo wegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally mu 2021, ntazakina iy’uyu mwaka
Umunyarwanda muri batatu ba mbere bahabwa amahirwe
Umubiligi Giancarlo Davite ukinira ku byangombwa by’u Rwanda ni umwe mu bakinnyi batatu bahagaze neza bitabira Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022.
Davite uraba uri kumwe na Sylvie Vindevogel muri Mitsubishi Lancer Evo X, afite amanota 38 anganya na Jeremy Wahome wo muri Kenya, inyuma y’Umunya-Zambia Leroy Gomes ufite 102 n’Umunya-Kenya Karan Patel ufite 75.
Mu mwaka ushize, Karan yabaye uwa kabiri arushwa amasegonda 14,4 na mugenzi we Carl Tundo utaritabiriye uyu mwaka.
Umunya-Kenya Kimanthi McRae wabaye uwa gatatu mu 2021, yongeye kugarukana na Kioni Mwangi muri Ford Fiesta R3.
Giancarlo Davite (iburyo) ari mu bakinnyi batatu ba mbere bahagaze neza muri Afurika mbere ya Rwanda Mountain Gorilla Rally
Hari abapilote bafite imodoka zigezweho
Kimwe mu byongerera amahirwe abasiganwa mu modoka ni ubwoko bwazo bakinisha mu masiganwa.
Muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022, Anwar Hamza, Wahome Maxime, Kimanthi MacRae, Wahome Jeremy, Karan Patel bo muri Kenya , Umunya-Uganda Dunca Mubiru na Leroy Gomes wo muri Zambia bose bazakinisha Ford Fiesta ziri mu bwoko bw’imodoka bugezweho muri ‘Rally’.
Gomes na Karan Patel ni bo bafite imodoka za R5 mu gihe abandi bafite R3 naho Mubiru afite Proton.
Umunyarwanda Giancarlo Davite, Jas Mangat, Kansiime Jonas, Bwette Samuel na Rugomoka Byron bo muri Uganda bose bazakinisha Mitsubishi Lancer Evo.
Abazakinisha Subaru Impreza ni Nasseri Yasi (Uganda), Nyanzi Issa (Uganda), Fred Kitaka (Uganda), Din Imtiaz (Burundi), Gakwaya Jean Claude (Rwanda), Elefterios Mitraros (Rwanda), Mike Rutuku (Rwanda), Janvier Mutuga (Rwanda), Nshimyimana Adolphe (Rwanda), Kanangire Christian (Rwanda) na Kalimpinya Queen (Rwanda).
Mayaka Jules wo mu Rwanda azakinisha Toyota Avensis, Umugande Balondemu Gilberto akinishe Toyota RunX naho Mayaka Felekani Amigo akinishe Peugeot 205.
Karan Patel arakinisha Ford Fiesta R5
Mitsubishi Lancer Evo X ya Giancarlo Davite
Kalimpinya mu bagore babiri bazahatana
Abapilote babiri b’igitsinagore; Kalimpinya Queen wo mu Rwanda na Maxime Wahome wo muri Kenya, ni bo bagiye guhatana mu isiganwa ry’uyu mwaka.
Ni ubwa mbere Kalimpinya agiye gukina ndetse araba umugore wa mbere w’Umunyarwandakazi witabiriye isiganwa ry’imodoka.
Kuri Wahome, asanzwe akina amasiganwa akomeye ndetse mu 2021 yabaye uwa gatandatu mu modoka 11 zasoje Rwanda Mountain Gorilla Rally.
Kalimpinya Queen
Maxime Wahome
Leroy Gomes azegukana Shampiyona ya Afurika natwara Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022
Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 ni yo ibanziriza isiganwa rya nyuma rizabera muri Zambia hagati ya tariki ya 21 n’iya 23 Ukwakira 2022 kubera ko iryari kubera muri Afurika y’Epfo mu Ugushyingo ryakuweho.
Bivuze ko mu gihe Gomes wo muri Zambia yakwitwara neza mu Rwanda ashobora kwegukana Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa mu modoka mu 2022.
Umukinnyi wa mbere mu isiganwa rimwe abarirwa amanota 30, uwa kabiri 24, uwa gatatu 21, uwa kane 19 naho uwa gatanu 17.
Kuri ubu, Gomes ufite amanota 102, arusha amanota 27 Karan Patel wa kabiri n’amanota 75.
Leroy Gomes (iburyo) ashobora kwegukana Shampiyona ya Afurika niyitwara neza muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022