Umunyamakuru wa Siporo kuri B&B FM- Umwezi, Uwimana Clarisse, yambitswe impeta n’umukunzi we, Festus Jean Bertrand Kwizera, bateganya guterana intambwe yo gushinga urugo.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram buherekeje amafoto yabo bombi kuri uyu wa Mbere, Uwimana Clarisse yagize ati "Navuze yego", akurikizaho amazina ya Festus Jean Bertrand Kwizera.
Uwimana Clarisse akorera B&B FM- Umwezi nyuma yo kuva kuri Radio 10 mu mpeshyi ya 2020. Yakoreye kandi City, Contact FM na Flash FM.
Uwimana Clarisse yambitswe impeta y’urukundo na Festus Jean Bertrand Kwizera
Bombi bateye intambwe iganisha ku gushinga urugo
Amafoto: Shakur