Umunyamakuru Uwimana Clarisse n’umukunzi we bashyize hanze amatariki y’ubukwe bwabo

Umunyamakuru wa Siporo kuri B&B FM- Umwezi, Uwimana Clarisse n’umukunzi we, Festus Jean Bertrand Kwizera, batanze integuza y’ubukwe bwabo buzaba tariki ya 3 Nzeri 2022.

Ku wa 19 Kamena ni bwo Festus Jean Bertrand Kwizera yasabye Uwimana Clarisse ko yazamubera umugore, na we amusubiza ‘yego’.

Kuri ubu, bombi bamaze gushyira hanze integuza y’ubukwe bwabo buzaba tariki ya 3 Nzeri 2022.

Uwimana Clarisse amenyerewe cyane mu kiganiro B-Wire kigaruka ku makuru y’ibyamamare kuri B&B FM- Umwezi nyuma yo kuva kuri Radio 10 mu mpeshyi ya 2020. Yakoreye kandi City Radio, Contact FM na Flash FM.

Ubukwe bwa Festus Jean Bertrand Kwizera na Uwimana Clarisse buzaba tariki ya 3 Nzeri 2022

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo