Umunyamabanga wa Mukura VS yeguye

Niyobuhungiro Fidel wari umunyamabanga mukuru wa Mukura VS yeguye ku mirimo ye ku mpamvu avuga ko ari ize bwite.

Ubwegure bwa Niyobuhungiro bukubiye mu ibaruwa yandikiye umuyobozi wa Mukura VS, Nizeyimana Olivier kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nyakanga 2018.

Yijeje umuyobozi wa Mukura VS ko atazahwema gukomeza gukora icyateza imbere ikipe ya Mukura VS afatanyije n’abandi banyamuryango.

Ibaruwa y’ubwegure bwa Niyobuhungiro

Mu kwezi kw’Ukwakira 2016 nibwo Niyobuhungiro yatorewe umwanya w’umunyamabanga mukuru mu Nteko rusange ya Mukura VS. Hari mu matora yo gusimbura Sheikh Habimana Hamdan wari weguye ku bunyamabanga wa Mukura VS.

Icyo gihe Niyobuhungiro yatowe afite amajwi 85 kuri 15 ya Mushumba bari bahangany mu gihe abagera kuri 20 bifashe.

Niyobuhungiro ni umusore w’ingaragagu wavutse tariki ya 28 Werurwe 1992. Yize ibijyanye n’ubwubatsi ndetse abifitiye impamyabushobozi.

Asezeye mu gihe Mukura VS igeze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro izahuramo n’Amagaju FC. Umukino ubanza amakipe yombi azawukina tariki 20 Nyakanga 2018 kuri Stade ya Huye. Uwo kwishyura uteganyijwe tariki 23 Nyakanga 2018 i Nyagisenyi.

Muri Shampiyona y’uyu mwaka , Mukura VS yarangirije ku mwanya wa 13 ifite amanota 31. APR FC niyo yegukanye igikombe ifite amanota 66. Mukura VS yarangije imbere y’Amagaju ya 14 yagize amanota nayo 31, Gicumbi ya 15 yagize amanota 27 na Miroplast FC yagize amanota 18. Gicumbi FC na Miroplast FC zamanutse mu cyiciro cya 2.

Niyobuhungiro wari umaze imyaka ijya kugera kuri 2 ari umunyamabanga wa Mukura VS...Aha ni ifoto yafotowe yagiye gushyigikira Amavubi U-20 tariki 21 Mata 2018

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo